Nyuma y’igikorwa cy’itora Abanyarwanda bo muri Diaspora bazindukiyemo ku munsi w’ejo ku Cyumweru, kuri uyu wa mbere mu ma saa tanu z’ijoro, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Karangwa Chrysologue, yatangaje ibyavuye mu ibarura ry’amajwi by’agateganyo, Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi akaba ari we uri kuza kw’isonga mu majwi kugeza ubu aho afite agera kuri 96,7%.

Umugwa mu ntege ni umukandida wa PSD, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo n’ijwi 1,5%, uyu agakurikirwa n’uwa PL, Higiro Prosper ufite ijwi 1%, Mukabaramba Alvera we afite o,8% by’amajwi.

Aya majwi aturuka mu guhitamo kw’Abanyarwanda batuye cyangwa bari kubarizwa mu bihugu byo hanze y’u Rwanda muri iki gihe, ni ayo mu bihugu byose byagombaga gutorerwamo ukuyemo ayo mu bihugu nk’u Buyapani, Sudan, South Korea na China, ataraboneka kugirango amajwi ya nyuma yo muri Diaspora amenyekane muri rusange.

Inkuru irambuye turacyayibategurira irabageraho mu mwanya uza.

Foto: rpfinkotanyi.org

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-6552.html

Posté par rwandaises.com