Ibikorwa byo kwiyamamaza ku Mukandida wa FPR Inkotanyi kuri uyu wa kane tariki ya 5/08/2010,byakomereje mu Turere twa Nyagatare ndetse na Gatsibo.
Nyagatare
Paul Kagame ibikorwa byo kwiyamamaza yabitangiriye mu Karere ka Nyagatare Umurenge wa Rukomo aho yakiriwe n’imbaga y’abaturage basaga ibihumbi ijana na mirongo itatu.
Ibyo bikorwa byabimburiwe n’ubuhamya bw’abagaragazaga ibyiza FPR yabagejejeho ifatanyije n’umukandida wayo Paul Kagame.
Mu ijambo rye umukandida wa FPR,yabanje gusuhuza abaturage bari bateraniye aho, avuga ko yaje kubashimira kuri byiza bagezeho ndetse anasaba abavuye kure kwihangana, ku bwo gutegereza igihe kirekire.
Yavuze ko kubaka igihugu atari inshingano zoroshye ko atari inshingano zo gukinishwa na buri wese, bikaba bifite uburemere ku bayobozi ndetse no kubayoborwa. Kagame kandi yavuze ko igihugu kitayoborwa n’abantu ku marangamutima ku buhubutsi cyangwa se ku murengwe kandi barengwa mu by’Abanyarwanda bakoreye.
Yavuze ko kujya umugambi wo kubaka igihugu mu ngeri zose bitapfa gushoborwa n’uwo ari we wese, nta nubwo kandi ari buri wese wapfa kubijyamo ngo abitobange. Yanavuze kandi ko abavuga ubusa bizabagaruka didatinze.
Yibukije ko gutora ari uguhitamo ibitekerezo byiza bigeza igihugu aheza kandi ibyo byose bikaba ari demokarasi.
Nyagatare ifite amateka menshi y’urugamba rwo kubohora igihugu, kubaka igihugu ndetse no kwitabira ibikorwa biteza imbere igihugu.
Yabwiye Abatuye Nyagatare ko basobanutse hakaba kandi nta nuwo bagombye gushyigikira ushaka kuzana ibidasobanutse, ko kugira ngo ibyiza bigerweho ari ugukomeza politiki ya FPR kuko ifite amataka ndetse no kubohoza igihugu birenze n’imipaka yacyo.
Aha kandi ni ho Kagame yavugiye ko ngo “No kuba abantu batora n’ijana ku ijaba ari demokarasi.”
Mu ijambo rye kandi yavuze ko FPR Idahubuka kandi ko imigambi myiza idashobora kugerwaho n’abahubuka ko kandi Abanyarwanda bashaka ibikorwa by’iterambere.
Gatsibo
Ku isaha ya saa kumi n’igice ni bwo umukandida Paul Kagame yari ageze mu Karere ka Gatsibo Umurenge wa Rugarama, ahari imbaga y’Abaturage n’Abanyamuryango ba FPR, inkotanyi bari baje kumwakira. Hatanzwe ubuhamya bw’abagaragazaga ibyo FPR Inkotanyi yabagejejeho.
Umukandida wa FPR, yabanje gusuhuza abari bateraniye aho, abanza kubwira abari aho ko demokarasi isobanurwa n’abantu bamwe na bamwe uko bishakiye bagahindura igisobanuro bitewe n’inyungu babifitemo. Amagambo yavugiye mu Karere ka Gatsibo ntaho atandukaniye cyane n’ayo yavugiye mu Karere ka Nyagatare, gusa yagarutse ku bo yise inkozi z’ikibi bahunga u Rwanda bagera hanze bakavuga ko nta demokarasi ihari kandi na bo bari abayobozi, bagera hanze bahura n’impanuka bakabyitirira leta. Yavuze ko hari ibibazo byinshi byo gukemura hakaba hari n’abazana ibibazo bitari ngombwa, kandi ko nta muntu wakoze Jenoside wayobora igihugu ko byaba ari agasuzuguro. Ko inkozi z’ibibi zikora ibyaha zarangiza zigahunga ngo si demokarasi.
Yavuze ko Leta y’u Rwanda idategeka ibindi bihugu, kandi ko idashinzwe kubicungira umutekano, kuko FPR itivanga mu mutekano w’ibindi bihugu.
Yagize ati “Abarasirwa hanze bagahushwa, ntwabwo leta y’u Rwanda ihusha iyo yarashe.” Aha yavuze ko leta y’u Rwanda idashinzwe umutekano w’inkozi z’ibibi ziba hanze ariko ko ziramutse zizanye intambara mu Rwanda zarwanywa kandi zigatsindwa. Yavuze ko FPR n’umukandida wayo bameze nk’inkoni ibabuye ayo mateka rero akaba adakwiye kwibagirana.
Yasabye abari aho kuba Abanyarwanda batavugirwamo kuko batagayitse kuko ntawe uteze kuzaza gutobanga u Rwanda.
Abanyamahanga bashyigikira abantu badafite agaciro kandi na bo bagarutseho ko abo bashyigikira ngo bayobore u Rwanda bagombye kubajyana iwabo akaba ariho bayobora.
Paul Kagame yarangije asaba abaturage kuzahitamo demokarasi ndetse na Politike isobanutse ya FPR.
Mu baturage bari aho baba Nyagatare ndetse na Gatsibo harimo abari bamaze amasaha agera ku icumi bategereje. Uyu ni umwe mu bo, twabashije kuvugana:
“Nitwa Mugabushaka mfite imyaka 33, naturutse mu murenge wa Nyagahanga akarere ka Gatsibo, navuye mu rugo saa munani z’ijoro nje kureba umukandida wacu Paul Kagame kandi numvaga rwose ntataha ntamubonye ni yo mpamvu nazindutse kugira ngo mbashe kumubona neza.”
MUHIRWA Olivier,Igihe.com Eastern Province
http://www.parliament.gov.rw/re/images/stories/Mukabaramba.JPG
Posté par rwandaises.com