http://www.parliament.gov.rw/re/images/stories/Mukabaramba.JPG

Ku munsi w’ejo umukandida wa PPC Mukabaramba Alvera yiyamamarije mu karere ka Nyarugenege mu mujyi wa Kigali aho yari ari mu murenge wa Kimisagara. Uyu mukandida akaba yarasezeranije abari baje ku mwamamaza ko ngo naramuka atowe abana b’u Rwanda bazigira ubuntu kuva ku mashuri y’inshuke kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Si ibi gusa kandi Mukabaramba yasezeranije abari bari Kimisagara, yanabijeje ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ireme ry’Uburezi azanakora ibishoboka byose maze muri buri mudugudu akahubaka Ishuri ry’Incuke. Ariko kandi ngo no kureba abarimu bafite ubushobozi bizashyirwa imbere mu gukemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi.

“Nimuntora kandi, nzateza imbere amashuri y’imyuga. Ibi ni ukuvuga ko nubwo hari abatabasha kwiga za Kaminuza, baba bashobora kwiga ibindi kandi bakaba abatekinisiye bakomeye. » Mukabaramba.

Yavuze ko azakemura ikibazo cy’ubushomeri, ibi bikazakorwa ateza imbere ibijyanye n’inganda. Ibi ngo byatuma umubare munini w’abashomeri ugabanuka kuko bakora muri izo nganda.

Mukabaramba kandi ngo azita ku bibazo bya buri munsi by’abanyarwanda yibanda ku kubakira abadafite amazu, kubashyikiriza amazi n’umuriro ndetse no kwita ku bijyanye n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo.

Jules Kagaba

http://www.igihe.com/news-7-11-6476.html

Posté par rwandanews.be