Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama, mu ngoro Inteko Ishinga amategeko ikoreramo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye inama n’abayobozi batandukanye, barimo abayobozi ku nzego z’ibanze, baje bava mu mirenge yose yo mu gihugu.

Muri iyi nama Umukuru w’Igihugu yashimiye abaturage bose muri rusange, anashimira abayobozi ku nzego zitandukanye uruhare bagize mu migendekere myiza y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye tariki ya 9 Kanama.

Yagize ati: “Uyu ni umwanya wo kubashimira, ni nacyo gituma ari ukubashimira akazi dufatanije ko kuyobora igihugu cyacu, akazi katoroshye, biragoye kuko dufite imigambi mizima. Ndabashimira, nshimira abanyarwanda uko bitwaye muri iyi myaka 16, harimo n’imyaka 7 ishize muri mandat ducyuye, abanyarwanda bose babyifashemo neza, dutera intambwe ndende mu kuzana amahoro n’umutekano.“

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “muri iki gikorwa kirangiye cy’amatora dusoza mandat y’imyaka 7, ubu tukaba dutangiye mandat y’indi myaka 7, igikorwa cy’amatora cyagenze neza, kandi hari byinshi tugisomamo ku buzima bw’u Rwanda.”

Perezida Kagame, yagize ati “amahanga yose, itangazamakuru, imiryango itandukanye yagiye ivuga byinshi ku Rwanda ngo rufite umutekano mucye, ariko igishimishije ni uko njyewe ibyo nabonye mu matora, Abanyarwanda babanje kwerekana ko ibivugwa atari byo, babanza kwerekana ko nta mutekano mucye uhari, haba hanze, haba no mu mitima, ndetse ko nta macakubiri ahari, barangije berekana ko Abanyarwanda ari intwari; ubwo nibwo butumwa nabonaga mu banyarwanda“. Yakomeje agira ati “Abanyarwanda bashatse kunyomoza ibyavugwaga, bityo hari abaje gutora barwaye cyangwa bashonje kugira ngo banyomoze ibyavugwaga.”

Muri uwo muhango, uwavuze mu izina ry’abayobozi bose ku nzego z’ibanze, ni umuyobozi w’Akarere ka Burera, akaba yagarutse ku cyizere abanyarwanda bagiriye Perezida Kagame, bamutora, “icyizere Abanyarwanda bakugiriye ntigishingiye ku busa, kuko ibyo wemereye abanyarwanda muri 2003, byikubye kari ijana, kandi twizeye ko ibyo wavuze wiyamamaza bizagerwaho, kuko umubare karindwi, ari umubare wo muri Bibiliya kandi ufite ikintu kinini uvuga”, ibyo byavuzwe na Mayor wa Burera.

Yongeyeho ko ngo abaturage biteguye gufasha Umukuru w’Igihugu, mu rwego rwo kugera ku byo yemereye abaturage inshuro 7, kandi bikagerwaho imyaka 7 itaragera.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, Musoni James, yashimiye uburyo Umukuru w’Igihugu nyuma yo gutorwa yahaye agaciro ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Minisitiri Musoni yavuze ko hari byinshi bimaze kugerwaho, hashingiwe kuri gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, harimo gutanga serivisi nziza kandi yihuse.”

Musoni yagarutse ku byerekana uburyo inzego z’ibanze zongerewe ubushobozi, ngo ingengo y’imari y’uturere yavuye ku mafaranga y’u Rwanda Miliyari 5 n’igice mu mwaka wa 2003, none ubu mu ngengo y’imari ya 2010/2011, ni amafaranga y’u Rwanda Miliyari 272.

Perezida Kagame yagize ati “uko dutera imbere, uko dufatanya n’abanyarwanda tukagera kuri byinshi bidushimishije, ni nako akazi kacu kiyongera, gutera intambwe mu byo ukora byongera akazi, gutera intambwe ugera kubyo wifuza ntabwo bivamo kwirara, ahubwo bikwiye kudutera imbaraga twibwira ko akazi kiyongereye.”

Mu gihe cyo kwiyamamaza, Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda hari umwenda bahaye ubuyobozi ubwo bazaga mu bikorwa byo kwiyamamaza aho babaga batumiwe, yagize ati: “buriya abanyarwanda bagenze amajoro baza aho twabaga twabatumiye, ni umwenda w’icyizere, ni umwenda utubwira ko icyo tugomba, ari ukwishyura, ari ukubakorera. Bayobozi dufitiye umwenda w’icyizere abanyarwanda, kuwishyura ni ukubageza ku mutekano no ku iterambere, ni ukubishyura umwenda w’icyizere.” Yakomeje agira ati: “uyu murava, ubu bushake, iyi myumvire mizima n’ibyo byose ku baturage tuyobora ntidukwiye kubipfusha ubusa, dukwiye kubikuramo umurava, dushyira mu bikorwa, tukabikura mu mvugo tukabishyira mu bikorwa, bigatanga umusaruro.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi batandukanye kwita ku isuku no kugira umuco w’isuku mu bikorwa byose n’aho ariho hose ndetse kandi ko umuco w’isuku wakagombye kwinjira mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Isuku, umuco w’isuku, aho dukorera, aho tuba, aho tugenda, ku mibiri yacu; nimumbwire umuterankunga mutegereje w’isuku! N’abanyarwanda bo mu myaka 100 cyangwa 200 ishize, nabo bagiraga isuku, nabo barakuburaga. Uwo muco ni gute abantu batandukana nawo? ” Yakomeje agira ati “ni iyihe mpamvu utabishyira muri gahunda ya buri munsi? Bituma uwo muco ujya no mu bindi bikorwa. Bayobozi umuco w’isuku, watunaniza iki?”

Perezida Kagame, ku musozo w’ikiganiro yahaga abayobozi ku nzego z’ibanze yagize ati “nagiraga ngo iyi mandat tugiye kujyamo, imbaraga zose dufite, ntabwo twazipfusha ubusa, kuko twaba duhemutse, twaba twihemukiye; dukoreshe izo mbaraga kuko dufite abaturage beza.”

Nyuma y’ikiganiro umukuru w’igihugu yatanze, hakurikiyeho umwanya wo kuganira no gutanga ibitekerezo ku bayobozi batandukanye bo mu ntara zose z’u Rwanda. Mutakwasuku Yvonne, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, mu ntara y’amajyepfo, yagize ati “isuku iragenda igerwaho, kuko mu Karere ka Muhanga, abaturage bo mu gace ka Ndiza, ubu bivumburiye irangi rijyanye n’agace batuyemo.” Dr. Aisa Kirabo Kacyira, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, we yashimiye umukuru w’igihugu ku nama adahwema kugira abayobozi ndetse n’abaturage. Yanashimiye abaturage b’Umujyi wa Kigali ubwo yagira ati “hari intambwe nziza imaze guterwa mu mujyi wa Kigali, turashimira abaturage b’uyu mujyi, n’abayobozi ku nzego zitandukanye uburyo batanze umusanzu mu kuwubaka; ubu abaturage b’umujyi bafite umutekano n’icyizere, kandi bakomeje kwitabira gahunda za Leta, nko gushyira amatara ku mazu.”

Muri ibi biganiro kandi n’umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Gasaka, mu Karere ka Nyamagabe ho mu Ntara y’Amajyepfo, Gasana Richard, yatanze ubuhamya kuri gahunda yo kwita ku isuku, aho abaturage bo muri uyu murenge, bafashe gahunda yo gukurungira, akaba ari uburyo basiga imbuga cyangwa imbere mu nzu hakamera nk’ahasizwe isima, bityo bikaba byerekana isuku, kandi hagasa neza mu gihe nta bushobozi buhari bwo kugura isima, bityo hakaba hanakwanikwa imyaka izaribwa, bitagize ingaruka ku buzima bw’umuntu, kuko haba hari isuku.

Muri ibi biganiro, Perezida wa Sena, Dr. Vincent Biruta wavuze ijambo mu mwanya w’imitwe ya Politike yitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu, yavuze ko amatora yagenze neza, yagize ati “twasenyeye umugozi umwe wo kugera ku iterambere rirambye, kandi dukomeje umuco wa demokarasi.”

Uyu muhango witabiriye n’abayobozi batandukanye barimo abayobozi ku rwego rw’igihugu, ba Guverineri b’intara zose uko ari 4 n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, abagize za biro za njyanama na komite nyobozi z’uturere twose two mu gihugu, harimo n’abanyamabanga nshingabikorwa b’imirenge yose yo mu gihugu uko ari 416.

Iyi nama yaranzwe na Morale, aho abayobozi batandukanye baririmbaga indirimbo, byerekana ko bari bafite akanyamuneza; ari nako abanyamabanga nshingabikorwa b’imirenge bacinya akadiho mu njyana y’ indirimbo yitwa “Gitifu”.

Foto: Izuba

MIGISHA Magnifique

http://www.igihe.com/news-7-11-6766.html
Posté par rwandaises.com