Iki kiganiro cyibanze ku mbanziriza mushinga ya raporo y’umuryango w’abibumbye ivuga ku byaha byakorewe mu gihugu cya Kongo Kinshasa hagati ya 1993 na 2003. Iyi raporo ikaba ishyira mu majwi ingabo z’u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa byibasiye uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu.
Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye ko iyi raporo yuzuye amakosa n’ibinyoma bigamije guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda ikaba rero nta gaciro ifite. Yongeyeho ko iyi raporo igaragaza kwivuguruza ku ruhande rw’umuryango w’abibumbye kuko uyu muryango wasabye ingabo z’u Rwanda kubungabunga umutekano mu bihugu bitandukanye ndetse no kurinda abaturage bakorerwa ubwicanyi mu ntara ya Darfour mu gihugu cya Sudani. Leta y’u Rwanda rero ikaba isanga bitumvikana ukuntu ONU yahindukira igashinja ingabo z’u Rwanda gukora ubwicanyi kandi izisaba kurinda ababukorerwa.
Muri icyo kiganiro kandi minisitiri Louise MUSHIKIWABO yagarutse no kuri raporo yakozwe n’umuryango mpuzamahanga Amnesty International isaba u Rwanda guhindura itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ivangura kuko ngo bituma abanyarwanda batagira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo. Aha minisitiri w’ububanyi n’amahanga yasobanuye ko abanyarwanda bafite uburenganzira mu gihugu cyabo kandi ko batagomba gusakuza cyangwa kurwana kugirango batange ibitekerezo byabo. Leta y’u Rwanda ikorera mu mucyo kandi uburenganzira bwa muntu si ibyo u Rwanda rugomba kwigishwa n’imiryango mpuzamahanga.
Jean Damascène MANISHIMWE
http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=1238
Posté par rwandaises.com