Perezida wa repubulika Paul Kagame kuri uyu wa kabiri yavugiye ijambo mu nama y’abakuru b’ibihugu ku Migambi y’ikinyagihumbi (MDGs) yabereye ku cyicaro cya Loni i New York. Mu byo yibanzeho, akaba yarasabye abayobozi bo ku isi ko bakongera imbaraga bashyira mu kubahiriza iyo migambi, kugirango isi itere imbere.

Yavuze ko hari impinduka zagiye zigaragara mu bukungu bw’ibihugu kuva iyo migambi y’ikinyagihumbi yashyirwaho mu mwaka wa 2000, asaba ko iyo migambi yajya mu bya mbere ibihugu bigomba kwitaho, kandi igakurikiza uburyo isi igenda ihinduka.

Yavuze ko benshi mu bayobozi b’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bashatse gushyira mu bikorwa imigambi y’ikinyagihumbi, ariko bakaza kubangamirwa n’ibihugu bikize, n’ubwo biba bifite ubushake. Kuri we ngo hagomba kubaho gufatanya, kwigenga no guhindura ibintu ku ruhande rw’ibihugu bikennye, kurusha uko habaho ko bamwe bategeka abandi, bakumva ko babagiriye impuhwe kandi ntibanubahirize ibyo basezeranye, nk’uko bimwe mu bihugu bikize bibigenza.

Perezida kagame kandi yavuze ko kwita ku iterambere n’ubuzima bw’abana n’abagore bigira ingaruka nziza mu guhindura ubuzima bw’abaturage no guhashya ubukene. Yavuze kandi ko gukoresha ikoranabuhanga nk’umurongo mugari wa internet bifasha kwihutisha iterambere.

Yasabye ibihugu bikennye kwishyira hamwe nk’inzira yo kwiteza imbere mu bukungu.

Iyo nama y’abakuru b’ibihugu ikaba iri burangire kuri uyu wa Gatatu, abakuru b’ibihugu birenga 140 bakaba baganira ku ntambwe zagezweho n’izisigaye mu kubahiriza imigambi y’ikinyagihumbi iteganyijwe kuzarangira mu mwaka wa 2015.

Foto: Urugwiro Village

Uwimana P

http://news.igihe.net/news-7-11-7431.html

Posté par rwandaises.com