Nyuma y’aho u Rwanda rugaragarije icyifuzo cyarwo cy’uko Raporo irushinja ubwicanyi, ibyaha by’intambara na Jenoside mu ntambara yaberaga muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzuira bwa Muntu riratangaza ko itangazwa ry’iyi Raporo ryigijweho ukwezi kose.

Ibi byakozwe kugira ngo ibihugu birebwa nayo bibanze bigire icyo bimenyeshwa ku biyikubiyemo, bitangeho ibitekerezo n’ibyifuzo. Nyuma yo kubikusanya, bizasuzumwa n’inzobere za LONI, habone gufatwa umwanzuro wa nyuma, Raporo ishyirwe ahagaragara.

Nk’uko Madamu Navi Pillay, Komiseri Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu yabitangarije Associated Press, nta kabuza Raporo izashyirwa ahagaragara kuwa 01 Ukwakira uyu mwaka, ariko impande zose zirasabwa kuba zayitanzeho ibitekerezo muri iki gihe cy’inyongera.

Mu cyumweru gishize nibwo iyi Raporo yatangiye kuvugwaho byinshi mu bitangazamakuru byo hirya no hino ku isi,nyuma y’aho Ikinyamakuru Le Monde cyandikirwa mu Bufaransa gitangaje bimwe mu bikubiye mu mbanzirizamushinga yayo. Raporo ubwayo igizwe n’impapuro 530 hatabariwemo imigereka, zishobora kongerwa cyangwa zikagabanywa nyuma yo gutangwaho ibitekerezo n’ibihugu byose birebwa n’intambara mu yahoze ari Zaire. Bimwe mu byaha ndengakamere bivugwa muri iki cyegeranyo ni ubusahuzi, iyicarubozo, gusambanya abagore ku gahato, ubwicanyi na Jenoside.

Leta y’u Rwanda ntiyishimiye na gato itangazwa rya bimwe mu bikubiye muri iyi Raporo, bigeza n’ubwo ifata umwanzuro wo gukura Ingabo zayo mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani iyo Umuryango w’Abibumbye werura ugashyira iyi Raporo ku mugaragaro mu izina ryawo.

Umunsi umwe nyuma y’aho u Rwanda rutangarije icyo cyifuzo, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu rifite icyicaro i Geneva mu Busuwisi ryahisemo gusubikwa itangazwa ryayo, riyohereza i New York ku cyicaro gikuru cya ONU, ari naho uyu mwanzuro wo ko kongeraho ukwezi mbere yo kuyitangaza waje uturutse

Hejuru ku ifoto:

Madamu Navi Pillay, Komiseri Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu

NTWALI John Williams

http://www.igihe.com/news-7-11-7031.html
Posté par rwandaises.com