Umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga aherutse kuvuga ko umunyamategeko w’umunyamerika Peter Erlinder agiye kuzahamagarwa n’ubutabera bw’u Rwanda kugirango yisobanure ku byo aregwa, harimo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yongeyeho ko naramuka yanze kugaruka mu Rwanda bizamenyeshwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ikaba ariyo imufata, ngo kandi ibyo Erlinder nk’umunyamategeko asanzwe abizi.

Peter Erlinder yarekuwe by’agateganyo mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, ahabwa uburenganzira bwo kuba asubiye iwabo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ariko agasiga aho abarizwa mu Rwanda. Yaje gutaha iwabo, akaba yaravugaga ko ambasade y’igihugu cye itamufashije mu gihe yari mu maboko ya polisi n’igihe yari afungiye muri Gereza Nkuru ya Kigali (1930). Ibyo ambasade ikaba yarabihakanaga, ndetse ikavuga ko yamufashije mu buryo bushoboka, ndetse ngo bakaba baranamwitayeho mu gihe cy’inshuro 2 yajyanywe mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal.

Mu kiganiro yagiranye na Associated Press kuri uyu wa gatanu, Peter Erlinder we yavuze ko azi ko naramuka agarutse mu Rwanda kuburana mu rubanza rwe azicwa, ibyo bikaba bisa n’ibyo yatangarije i Nairobi akimara kurekurwa ko mu kwezi kwa Gatandatu, ubwo yavugaga ko yari agiye kwicirwa mu Rwanda, ngo akaza gukizwa n’umudipolomate w’iwabo bari baziranye. Ibyo guverinoma y’u Rwanda ikaba yarabihakanye.

Itariki uwo munyamategeko azahamagarwa n’ubutabera ikaba itaratangazwa, ariko bwana Ngoga avuga ko ari mu minsi mike iri imbere.

Foto: izuba.org
Uwimana Phttp://www.igihe.com/news-7-11-8005.html

Posté par rwandaises.com