Visi Perezidante w’Umutwe wa Sena Mukantabana Mariya akaba ashinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu Nteko, avuga ko u Rwanda rutazemera guseba no kugira ngo isura yarwo iharabikwe na Raporo ya Loni igiye gusohoka ivuga ko ngo Ingabo z’u Rwanda zakoze ubwicanyi mu nkambi zo muri Kongo. Ati « Guverinoma yiteguye gutanga inyandiko igaragaza aho u Rwanda ruhagaze ku birebana n’iyo raporo ».
Ibyo Senateri Mukantabana Mariya yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 27 Nzeri 2010, mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gutegura Umunsi Mpuzamahanga wa Demokarasi washyizweho na Loni wizihirijwe mu Rwanda ku nshuro ya kabiri ku wa 29 Nzeri 2010 ukaba warateguwe n’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko « inter parliamentary Union ». Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye yabwiye B.B.C ko ngo mu biganiro Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki Moon yagiranye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa 26 Nzeri 2010 ngo baganiriye ku byerekeranye n’iyo raporo. Kuri iyo ngingo Ban Ki Moon akaba ngo yarashimye Perezida w’u Rwanda wisubiyeho ku cyemezo yari yafashe cyo gucyura ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro i Darifur muri Sudan kubera iyo raporo ya Loni.
Ku bijyanye n’iyo raporo ya Loni Perezida w’Ishyirahamwe Nyafurika Riharanira Uburenganzira bwa Muntu (Association of African Defence of Human Rights ) rikorera muri Kongo Timothy Mbuya yabwiye BBC, ko ngo hari ibihugu byiteguye kwishyira hamwe ngo bitegure inyandiko ikubiyemo itangazo ryamagana iyo raporo ya Loni ivugwa ko ngo izashyirwa ahagaragara tariki ya 1 Ukwakira 2010. Ati «Leta ya Kongo ni yo yonyine ishinzwe kurinda umutekano w’abaturage bayo n’ibyabo, rero ni na yo yakabaye yifatira icyemezo’’.
http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/news.php?type=rw&volumeid=97&cat=3&storyid=2838
Posté par rwandaises.com