Perezida Denis Sassou N’Guesso wa Repubulika ya Congo Brazzaville biteganyijwe ko azagirira uruzinduko rw;’akazi mu Rwanda kuwa Mbere tariki 21 Ugushyingo ni mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu rwego rwo gushimangira umubano w »ibihugu byombi.Uru ruzinduka rukaba ruza rukurikira urwo mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame yagiriye muri Brazzaville mu mwaka ushize.

Perezida Kagame azagirana ibiganiro na Sassou N’Guesso bizibanda ku guteza imbere ubuhahirane n’urugwiro mu baturage b’ibihugu byombi.

Muri uru ruzinduko mu Rwanda, Perezida Sassou N’Guesso azasura ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zaho. Aba bakuru b’ibihugu bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru kuwa Gatatu muri Village Urugwiro.

Ubwo yari muri Brazzaville, Perezida Kagame yagize ati : « Twebwe mu Rwanda dushaka kubona ibihugu byombi, ndetse n’Afurika bitera imbere. Ntekereza ko umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Congo ari ingenzi mu kugera ku ntego yiyemejwe ».

Umubano wa Congo n’u Rwanda worohejwe kandi n’ingendo z’indege ziba kabiri mu Cyumweru hagati ya Kigali na Brazzaville zikorwa na RwandAir.

Uru rugendo Perezida N’Guesso azagirira mu Rwanda ruzabanzirizwa n’inama izahuza ibihugu byombi, izaba hagati ya tariki 21 n’iya 22 Ugushyingo, ikazahuza abayobozi bo mu rwego rwo hejuru mu bihugu byombi. Izakurikirwa n’inama izahuza ba minisitiri batandukanye izaba iyobowe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi.

Iyi nama izibanda ku kunoza amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi yashyizweho umukono mu mwaka ushize yari yibanze muri za gahunda z’ubuhinzi, ubucuruzi n’umutungo kamere.

Village Urugwiro

www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=4349

Posté par rwandanews