Minisitiri w’Ingabo Jenerali James Kabarebe (Foto/Arishive)

Patrick Buhigiro

KIGALI – Ku wa 28 Ukwakira 2010,  Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yarateranye isuzuma Raporo y’Inama ya Komisiyo y’Umutekano  no kurinda igihugu, inemeza ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imiterere n’ububasha bw’Ingabo z’u Rwanda.

Muri icyo gikorwa hakaba harasuzumwe ingingo ku yindi mu zigize itegeko rigena imiterere n’ububasha bw’Ingabo z’u Rwanda, aho ryari rigizwe n’ingingo 29  maze muri zo hagatorwamo ingingo 26 nyuma yo kuzikorera ubugororangingo.

Aha Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe akaba yagiye atanga ibisobanuro kuri buri ngingo ijyanye n’ibibazo Abadepite bagiye babaza, mu rwego rwo kunoza no kugorora ingingo zikubiye muri iryo tegeko.

Mu ngingo zemejwe hakaba harimo Ingingo ya mbere isobanura  icyo iryo tegeko rigamije, aho byavuzwe ko iryo tegeko rigena inshingano, imiterere n’ububasha by’Ingabo z’u Rwanda.

Zimwe mu ngingo 26 zemejwe zikaba zirimo 18 zemejwe uko ziri,  maze izindi 8 Abadepite bazitangaho ibitekerezo by’uko zarushaho kunozwa maze biremezwa.

Mu yandi mategeko yatowe harimo itegeko rigena Inshingano z’Abagaba b’Ingabo, ibigize Ingabo z’u Rwanda, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda n’ububasha bwe, itegeko ry’amashuli ya Gisirikare, aho Ingabo z’u Rwanda zigira amashuri atangirwamo inyigisho z’umwuga n’amahugurwa ku basirikare, imikorere y’ayo mashuri igenwa n’Iteka rya Minisitiri n’andi mategeko atarondowe muri iyi nkuru.

Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe yavuze ko hakenewe Kaminuza ya Gisirikare kuko ubusanzwe hari amasomo abasirikare b’u Rwanda bajyaga gukurikiranira mu mahanga.

Nyuma yo gutora ayo mategeko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Rose Mukantabana yatangaje ko itegeko rigena imiterere n’ububasha bw’Ingabo z’u Rwanda ryatowe kandi ryemejwe n’Abadepite 50, ati “iri tegeko ritowe n’abadepite 50, habonekamo impfabusa 5.”

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=465&article=18094

Posté par rwandaises.com