Ubwo yari mu mihango yo kwizihiza icyumweru cya Loni (UN Week) i Kigali, minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yasabye ko uwo muryango washyira imbaraga mu guteze imbere umubano n’ubufatanye na guverinoma, ngo kuko aribyo bizafasha u Rwanda kubahiriza imigambi y’ikinyagihumbi (MDGs) no kuyirenza.

Madame Mushikiwabo kandi yavuze ko raporo ya Loni iherutse gusohoka ku byaha by’intambara byakorewe muri Congo ifite ikibazo (wrong), ati “ n’ubwo u Rwanda ari umunyamuryango wa Loni, kuri ubu ruri mu bihe bibi nayo. Dukeneye kuba abanyakuri bishoboka kugirango twubake amahoro duha ubushobozi abaturage bacu.”

Gusa minisitiri Mushikiwabo yashimye Loni ku ruhare igira mu majyambere y’u Rwanda, aho yavuze ku mishinga myinshi irimo iyo guteza imbere ibarurishamibare (statistics), ndetse n’amasezerano y’ubufatanye aherutse gusinywa hagati y’Umujyi wa Kigali na Loni arebana no guteza imbere abagore muri za koperative z’Agaseke. Minisitiri Mushikiwabo ati “Uko gukorera hamwe kuzatuma dushobora kurenga intego z’amajyambere zashyizweho mu Rwanda.”

Ku ruhande rwa Loni, uyihagarariye mu Rwanda, Aurélien Agbénonci yashimye perezida Kagame ku ruhare agira nk’umuyobozi w’itsinda mpuzamahanga rishinzwe gucunga intego z’ikinyaguhumbi. Ati « ndashima imbaraga, ubwira n’akazi gakomeye gakorwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda n’abaturage barwo byatumye rumenyekana rukanashimwa n’umuryango mpuzamahanga.”

Uwo muyobozi ariko yirinze kugira icyo avuga kuri raporo ya Loni irega ingabo z’u Rwanda kuba zarakoze ibyaha by’intambara muri Congo, avuga ko kubivugaho byaba ari ugusubiza inyuma ubushake impande zombi zishyira mu gushakira umuti icyo kibazo.

Uwimana P

http://www.igihe.com/news-7-11-8055.html

Posté par rwandaises.com