John Gara, Umuyobozi Mukuru wa RDB (Foto/Arishive)

Jean Louis Kagahe

KIGALI – Raporo ya Banki y’isi  ya 2010 ku birebana n’ubucuruzi, ifatiye ku bipimo ngenderwaho igaragaza ko mu mwaka wa 2011 u Rwanda ruzaba rwifashe neza mu rwego rw’ubucuruzi (Doing Business) ndetse irushyira ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’isi, uwa kane muri Afurika n’uwa mbere mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ayo manota akaba yaratanzwe hashingiwe no kw’ivugurura rikomeje gukorwa mu bucuruzi na serivisi zijyanye nabwo.

Hakurikijwe kandi urwego u Rwanda ruhagazeho muri rusange, ruza ku mwanya wa 58 mu gihe mu mwaka ushize rwari ku mwanya wa 67.

Ibi byatangarijwe abanyamakuru kuwa 4 Ugushyingo 2010 mu kiganiro cyabahuje John Gara Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), ari kumwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi John Rwagombwa, Minisitiri w’Ubucuruzi Inganda n’Amakoperative Monique Nsanzabaganwa ndetse n’uwari uhagarariye Banki y’isi.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri Nsanzabaganwa, ivugurura ryatumye u Rwanda ruzamuka ni iryakozwe mu bikorerwa abashoramari iyo bagiye gutangiza ubucuruzi, nko guhabwa ibyangombwa bitagoranye kandi n’ibikenewe byose bigakorerwa hamwe ku buryo umushoramari abona ibyo akeneye bitarenze amasaha 24.

Ikindi ni uko abashoramari bashobora kwandikisha ubucuruzi bwabo hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu bindi bipimo, harimo kwihutisha iyandikishwa ry’imitungo itimukanwa nk’amazu y’ubucuruzi, guhabwa byihuse ibyangombwa byo kubaka inzu z’ubucuruzi, guhabwa  amazi n’amashanyarazi, bikaba bitarenga iminsi itanu.

Minisitiri Nsanzabaganwa yasobanuye kandi ko kuba harashyizweho uburyo bwo korohereza abikorera kubona inguzanyo mu mabanki bitabagoye, nacyo ari igipimo cyazamutse kimwe no koroshya imikorere y’ubucuruzi burenga imipaka y’igihugu.

Muri  iryo yoroshya habayeho kunoza imitangire ya serivisi ku mipaka nko kugabanya impapuro zitangwa, kuba impapuro zose zuzurizwa ku mupaka bitagombye kujya MAGERWA ndetse no kuba ubuziranenge bw’ibicuruzwa busuzumirwa ku mupaka hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ku bijyanye n’imitangire y’imisoro, hagaragazwa ko naho hakomeje kugaragara ivugurura ryorohereza abacuruzi kimwe n’uko amategeko y’ubucuruzi akomeje kuganisha mu korohereza abashoramari n’abacuruzi muri rusange.

Gahunda yateganijwe mu ivugurura ry’ibyo bipimo byose kugeza muri 2012, nayo ni ingingo banki y’isi yagendeyeho mu gutanga ibihembo.

Aha Minisitiri Nsanzabaganwa yagize ati “hari ibihugu bimwe byasubiye inyuma ugeranije n’aho byari bihagaze mu mwaka wa 2009, ariko u Rwanda ntiruzasubira inyuma ahubwo ruzakomeza kujya mbere.”

Ku ruhande rwa John Gara, we yagize ati “ibizaba bigezweho mu bikorwa na serivisi bijyanye n’ubucuruzi muri 2011 ni ikimenyetso cy’uko dushyigikiye abashoramari bo mu gihugu imbere n’abo mu mahanga. Twiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo u Rwanda rube igihugu buri wese yumva ko yakoreramo ubucuruzi.”

Mu itangazo ryagenewe abanyamakuru, ubuyobozi bwa RDB buvuga yuko iyi ntambwe u Rwanda ruteye igaragaza ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi n’iz’ubucuruzi mu gihugu, mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamira abikorera.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=468&article=18264

Posté par rwandaises.com