Abanyarwanda bose b’impunzi mu mahanga bazajya batahuka mu Rwanda bafite uburenganzira bwo gusubirana imitungo yabo basize mu gihugu. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, Gen Marcel Gatsinzi, kuri uyu wa Mbere ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’iminsi itatu ku kongerera ubushobozi abakozi ba guverinoma n’abayobozi bashinzwe imibereho myiza y’abatutage ku gusubiza impunzi z’Abanyarwanda zizajya zitahuka mu buzima busanzwe mu buryo bukwiye.
Minisitiri Gatsinzi yashimangiye ko buri munyarwanda azaba afite uburenganzira bwo gusaba gusubwiza imitungo yasize mu gihugu ubwo yahungaga, ngo ubu bukaba ari uburyo bwo kuborohereza gusubira mu buzima busanzwe aho bahoze batuye.
Umunyamabanga Uhoraho w’Agateganyo muri Minisiteri y’ Ibiza no gucyura impunzi Capt. Jean Damascène Kayitana yari yatangaje ko nta munyarwanda uzongera kwitwa impunzi nyuma y’ukwezi kw’Ukuboza 2011. Iyo Minisiteri ikomeza ivuga ko hari impunzi z’Abanyarwanda bagera ku bihumbi 50 bakiri hanze, ariko kandi kuva muri 2009 abagera ku bihumbi 25 bamaze kugaruka mu gihugu, bose bakaba bafite uburenganzira bwo gusubirana imitungo yabo.
Kayonga J.
http://www.igihe.com/news-7-26-9174.html
Posté par rwandanews