Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi iratangaza ko iri gushyiraho gahunda yo guca burundu ubuhunzi ku Banyarwanda bari hanze y’igihugu bitarenze Ukuboza 2011.

Mu mahugurwa y’ iminsi itatu yahabwaga abakozi b’ iyo Minisiteri ku bufatanye na UNFPA, Umunyamabanga Uhoraho w’ Agateganyo muri Minisiteri y’ Ibiza no gucyura impunzi Capt. Jean Damascène Kayitana yatangaje ko nta munyarwanda uzongera kwitwa impunzi nyuma y’ukwezi kw’Ukuboza 2011. Iyo Minisiteri ikomeza ivuga ko hari impunzi z’Abanyarwanda bagera ku bihumbi 50 bakiri hanze, ariko kandi kuva muri 2009 abagera ku bihumbi 25 bamaze kugaruka mu gihugu.

Capt. Kayitana yavuze ko zimwe muri gahunda zashyizweho na Minisiteri mu rwego rwo gushishikariza impunzi z’ Abanyarwanda gutaha harimo iyiswe “come and see” mu Kinyarwanda bisobanura ngo “uzaze urebe”, igamije guha urubuga bamwe mu mpunzi bakaza kureba uko igihugu kimeze uyu munsi, bakareba uburyo Abanyarwanda batekanye ubundi bakajya kubwira bagenzi babo ibyo biboneye. Iyo gahunda ngo ikazakorwa ku bufatanye n’ibihugu bicumbikiye izo mpunzi.

Ibyo bije bikurikira ibyo twatangarijwe na Minisitiri w’ Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi Gen Gatsinzi Marcel tariki ya 22 Ukwakira 2010 ubwo yari akimara kurahirira imirimo yo kuyobora iyo Minisiteri, yatubwiye ko mu Kwakira 2009 Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye rishinzwe Gucyura Impunzi ryakuyeho icyitwa ubuhunzi ku Banyarwanda bose baba hanze.

Ibijyanye no gushishikariza Abanyarwanda gutaha mu rwababyaye kandi ntibihwema kugarukwaho n’ abayobozi batandukanye b’igihugu kuko Perezida wa Repubulika Paul Kagame nawe mu ngendo agirira hirya no hino ku isi adasiba kwibutsa Abanyarwanda bahaba ko bafite uburenganzira bwo gutaha mu Rwanda, kuko mu Rwanda ari amahoro.

Ubwo yaganiraga n’ Abanyarwanda barenga 2000 baba mu bihugu by’ U Burayi tariki ya 4 Ukuboza 2010 yagize ati:” …muri mwe ushaka gutaha naze tujyane! Ushaka kwigumira hano nawe kandi, ntabwo mubujije, ariko icyo nakwifuriza ni ukuhaguma ufite icyo ukora, ni ukuhaguma utari impunzi…”

SHABA Erick Bill

Inkuru byerekeranye
Banyarwanda, ushaka gutaha naze tujyane- Perezida Kagame mu Bubiligi

Impunzi z ‘abanyawanda ziba muri Zimbabwe nazo zirasabwa gutaha mbere y ‘impera za 2011

http://news.igihe.net/news-7-11-9138.html
Posté par rwandanews
facebook