Prof Karangwa Chrysologue, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora na Munyaneza Charles, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’iyo Komisiyo mu kiganiro n’abanyamakuru (Ifoto/T. Kisambira)
Jean Louis Kagahe

KIGALI – Mu rwego kwitegura amatora y’inzego z’ibanze ateganijwe muri Gashyantare kugera muri Werurwe 2011, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Karangwa Chrysologue yatangarije abanyamakuru kuwa 6 Mutarama 2011  ko ingengo y’imari iteganijwe  kuzakoreshwa mu bikorwa bijyanye n’ayo matora ingana na miliyari 4 na miliyoni 300.

70 % y’ayo mafaranga azatangwa na Leta y’u Rwanda naho asigaye azaturuka ahandi harimo n’azatangwa n’abaterankunga.

Nk’uko Prof. Karangwa abivuga, aya mafaranga azaba ari make ugereranije n’ayakoreshejwe mu matora ya Perezida wa Repubulika muri Nyakanga 2010 kuko yo yanganaga na miliyari 5 y’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bindi bijyanye n’imyiteguro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles yavuze ko hateguwe gahunda y’amatora maze ishyikirizwa Guverinoma nayo irayemeza, kandi lisiti y’itora nayo ikaba ikomeje kugenda ikosorwa.

Kugeza ubu abaturage bagaragara kuri lisiti y’itora bamaze kuba miliyoni 5.417.886, hagati aho bakaba bariyongereyeho abagera ku bihumbi 300 ugeranije n’abari kuri lisiti y’itora mu gihe cy’itorwa rya Perzida wa Repubulika babarirwaga muri miliyoni 5.148.000.

Nk’uko Munyaneza yakomeje abisobanura, abagore n’inkumi bazatora nibo benshi  kuko bagera kuri miliyoni 2.958.552 bingana na 54,6% y’abazatora bose bari kuri lisiti kugeza ubu, naho abagabo bangana na miliyoni 2.459.334 bihwanye na 45,4% y’abazatora bose.

Abazatora bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 14 na 35 bangana na miliyoni 3.345.127 bihwanye na 61,7% by’abaturage bari kuri lisiti y’itora.

Lisiti  ndakuka y’itora izatangazwa kuwa 6 Gashyantare 2011, ari nawo munsi amatora azatangira.

Abanyamakuru babajije uburyo lisiti ndakuka yatangazwa ku munsi w’itora, Prof Karangwa asobanura ko kuri uwo munsi hazaba amatora ataziguye, aho abaturage bose bazatora bakoze umurongo inyuma y’abakandida, kuko hazatorwa za Komite nyobozi ku rwego rw’Umudugudu naho guhera ku itariki 21 Gashyantare 2011 hakazatangira amatora aziguye, ahazatorwa Abajyanama rusange n’abakandida b’abagore mu nama njyanama z’Uturere batorerwa mu Mirenge yose.

Ku rwego rw’Umudugudu n’abanyamahanga bawutuyemo bazatora hakurikijwe igihe bawumazemo, ariko ntibazatorwa kereka uwaba yarahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nk’uko Prof.  Karangwa yabisobanuye.

Abandi bazatorwa ni za Komite Nyobozi z’Urubyiruko na Komite Nyobozi z’abafite ubumuga, aya matora kimwe n’ay’abagore akazahera ku rwego rw’Utugari  kugeza ku rwego rw’Igihugu, naho za njyanama zikazahagararira ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, ahazatorwa Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije kimwe n’uko bizaba byakozwe ku Turere, ku Mirenge n’Utugari  ho hazatorwa za njyanama gusa.

Inzego zose zari zisanweho ndetse n’ababa barasimbuye abavuye mu myanya nyuma y’amatora yo muri 2006, zizaseswa habe gutora bushya, abazatorea bakazatorerwa manda y’imyaka 5.

Aya matora ateganijwe gutangira kuwa 6 Gashyantare akarangira kuwa 5 Werurwe 2011 naho gutanga kandidatire bikazakorwa hagati y’itariki 10 kugera  kuya 20 Mutarama 2011.

http://news.igihe.org/news-7-11-9710.html

Posté par rwandanews