Ibi Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu Karere ka Burera, Umurenge wa Butaro nyuma yo gufungura ibitaro bikuru bya Butaro, kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Mutarama 2011.
Perezida Kagame aherekejwe n’Umufasha we Madamu Jeannette Kagame, abagize guverinoma ndetse n’abandi bayobozi, basuye Akarere ka Burera mu rwego rwo gufungura Ibitaro Bikuru bya Butaro ndetse no gusura no kuganira n’abaturage b’ako Karere.
Ibitaro bya Butaro byubatswe ku bufatanye na Leta y’U Rwanda n’umuryango Partners in Health (Inshuti Mu Buzima) na Clinton Foundation. Ni ibitaro byo ku rwego mpuzamahanga, dore ko bifite ibikoresho byo mu rwego rwo hejuru bikaba binakoresha ikoranabuhanga rihambaye, nk’uko byatangajwe na Dr Paul Farmer washinze umuryango wa Partners in Health.
Umuyobozi wa Partners in Health kandi yatangaje ko ibi bitaro byahaye akazi abaturage bo muri ako Karere bagera ku bihumbi 2,500, bikaba byarabagiriye akamaro dore ko byanazamuye imibereho yabo bamwe muri bo bakabasha kwikura muri nyakatsi badategereje inkunga ya Leta.
Ibi bitaro kandi byubakanywe ubuhanga buhanitse, mu kubyubaka hakoreshwa ibikoresho biboneka muri Burera byiganjemo amabuye y’amakoro akomoka ku iruka ry’ibirunga, hanakoreshejwe ibikoresho byitwa Sika bishashe mu byumba by’ibyo bitaro ku buryo ikwirakwizwa ry’indwara ku barwariye kuri ibyo bitaro ridashoboka ku kigereranyo cya 99%. Bifite kandi ikoranabuhanga mu kubungabunga umutekano ndetse n’ubusugire bw’ababigana n’ababivurirwamo, bikaba binafite ibitanda bigera ku 150 bishobora no kongerwa.
Iyi foto irerekana uburyo ibitaro bya Butaro Perezida Kagame yafunguye biteye imbere n’inyuma
Mu ijambo rye amaze gufungura ibyo bitaro, Umukuru w’igihugu yashimye ubufatanye abaturage bagize mu kubaka ibyo bitaro ndetse ashima byimazeyo abagize uruhare bose kugirango ibi bitaro by’akataraboneka byubakwe mu Karere ka Burera. Yasabye abaturage ba Butaro kubibungabunga ndetse no kubifata neza abizeza n’ubufatanye mu kuzabagezaho ibindi bikorwa by’iterambere.
Ibi bitaro ntibizafasha Abanyabutaro gusa kuko n’abatuye mu tundi turere bazabigana, kimwe n’abaturage bo mu gihugu cya Uganda bari batuwe n’ubundi bagana Ikigo Nderabuzima cya Butaro.
Akarere Ka Burera ni kamwe mu tugize Intara y’Amajyaruguru, kagizwe n’imirenge 17, gafite ibigo nderabuzima 15 ndetse na Postes de santé zigera kuri 7. Abaturage bazagana ibitaro bya Butaro babarirwa ku bihumbi 336,739 bikaba bizaborohera cyane dore ko ubundi bajyaga kwivuza mu bitaro bya Ruhengeri byabasabaga gukora ibilometero bigera kuri 60 harimo n’inzira zo mu mazi.
Twababwira kandi ko ibi bitaro bizatanga ubuvuzi butandukanye burimo n’ubuvuzi bwo mu mutwe, bikaba bifite n’abaganga bagera kuri 12 mu gihe mu mwaka wa 2003 ikigo nderabuzima cyari gifite umuganga umwe n’abaforomo 13. Kuri ubu ibitaro bifite abaforomo 68 ndetse n’abandi bakozi b’ibitaro bagera kuri 80. Icyerekezo ni uko, nk’uko byatangajwe, ibi bitaro byazaba ibitaro by’intangarugero mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Nyuma yo gufungura ku mugaragaro ibyo bitaro, Umukuru w’Igihugu yagiye kuganira n’abaturage mu Murenge wa Rusarabuge Akagari ka Ndago, aho yakiranywe urugwiro n’abaturage bo muri Butaro n’abandi bahana imbibi barimo n’abaturanyi bo mu gihugu cya Uganda gihana imbibi n’ ako Karere.
Perezida Kagame aganira n’abaturage, yababwiye ko yaje kubashima, kubashimira no gutaha ibitaro, abashimira uburyo batoye neza mu matora ashize y’Umukuru w’Igihugu ndetse abizeza ko atazigera abatenguha. Yagize ati: ”Uwo mwatoye ntazagera ubwo abatenguha.” Yababwiye ko ibitaro by’igitangaza byavuye mu maboko yabo bafatanyije n’ubuyobozi hamwe n’inshuti z’u Rwanda.
Yabasabye gukomeza kwigirira icyizere ndetse no gutekereza ku byiza biri imbere, ababwira ko Leta itanga uburyo bw’ubuzima bwiza ngo abaturage bareke gusaza, ndetse ko nibakomeza gufatanyiriza hamwe ibyiza byinshi bizabasha kugerwaho, imihanda igashyirwamo kaburimbo, ndetse n’ibyo kuyigendamo bikaboneka, Burera igasurwa n’Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga ngo kuko byose bishoboka kubera politiki, imyumvire no kwiha agaciro, ndetse ngo n’ubushobozi burahari. Yabijeje ko amashanyarazi nayo azakomeza gukwirakwizwa mu bice atarageramo.
Umukuru w’Igihugu yashimiye abaturage ba Burera kuba barabashije kuva muri nyakatsi, abasaba gukomeza gutera imbere. Yabasabye guhorana isuku, bakarya neza bagakaraba kandi bagacya kuko nta kibuze. Yababwiye ko ubwenge, imbaraga n’umutima bihari, ko igisaye ari ukugera ku majyambere, ubuzima bwiza, umutekano ndetse n’imiyoborere myiza.
Asoza ijambo rye yasabye abatuye Akarere ka Burera kubungabunga ivuriro bahawe, ndetse n’ibindi bikorwaremezo bafatanije n’abayobozi babo, ibikorwaremezo bigakomeza kugera kuri buri munyarwanda. Yagize ati:” Burera iyi mureba iraza gutera imbere namwe mwishime.” Yabijeje kuzajya abasura kenshi mu rwego rwo kuganira no kwishimira ibyagenzweho.
Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo ndetse no kubaza ibibazo Umukuru w’Igihugu, byose bibonerwa ibisubizo cyangwa uburyo byakemuka.
Foto: TNT
Olivier MUHIRWA/Igihe.com- Butaro-Burera
http://news.igihe.org/news-7-11-10122.html
Posté par rwandanews