Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yahaye manda y’amezi atandatu Umucamanza Theodor Meron nk’umuyobozi w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, UNMICT, urwego azayobora kugeza ku wa 18 Mutarama 2019.

Uyu mugabo ashinjwa n’inzego zitandukanye ko yagiye arekura mu buryo budasobanutse abantu bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikiyongeraho ko bamwe yagiye abagabanyiriza ibihano ubwo yari ayoboye urugereko rw’Ubujurire mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR.

Mu bo aheruka kurekura harimo Ferdinand Nahimana nk’umwe mu bashinze Radio RTLM yabibye urwango n’amatwara ya Jenoside na Padiri Rukundo wahoze ari Aumônier Militaire mu Majyaruguru y’u Rwanda, bari barakatiwe gufungwa imyaka 30 undi 23 nk’uko bakurikirana.

Ubu ari mu mu rugendo rwo kurekura Col. Aloys Simba, Dominique Ntawukuriryayo na Hassan Ngeze, agendeye ko barengeje bibiri bya gatatu by’igifungo bakatiwe gusa.

Itangazo UNMICT yashyize ahagaragara rigira riti “Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yahaye Umucamanza Theodor Meron indi manda nka Perezida w’Urwego rwasigariye Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, guhera ku wa 1 Nyakanga 2018 kugeza ku wa 18 Mutarama 2019. Umucamanza Carmel Agius yagizwe Perezida w’uru rwego guhera ku wa 19 Mutarama 2019 kugeza ku wa 30 Kamena 2020.”

Rikomeza rigira riti “Umunyamabanga Mukuru yanagumishijeho abacamanza 23 muri 24 b’uru rwego bagaragaje ko bakeneye kongererwa indi manda y’imyaka ibiri, guhera ku wa 1 Nyakanga 2018 kugeza ku wa 30 Kamena 2020.”

Guhera muri Werurwe 2001 ubwo Meron yatorwaga nk’Umucamanza mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho Yougoslavie, ICTY, yanakoraga mu rugereko rw’ubujurire muri ICTR kugeza ubwo inkiko zombi zafungaga imiryango, rumwe mu 2015 urundi mu 2017.

Uyu mukambwe w’imyaka 88 yanamaze imyaka ine nka Perezida wa ICTY, akaba anamaze manda abyiri nka Perezida wa UNMICT, guhera muri Werurwe 2012.

Umucamanza wahawe kumusimbura mu mwaka utaha, Carmel Agius w’imyaka 72, yabaye umucamanza muri uru rwego guhera mu 2012 ubwo rwashyirwagaho. Yanabaye umucamanza muri ICTY guhera mu 2001, anakora mu ngegereko z’Ubujurire muri ICTY na ICTR guhera mu 2010 kugeza ubwo zafungwaga.

Yanabaye Visi Perezida wa ICTY guhera mu Ugushyingo 2011 kugeza mu Ugushyingo 2015 aba na Perezida wa ICTY guhera mu Ugushyingo 2015 kugeza ubwo yafungaga imiryango mu Ukuboza 2017.

Ibyemezo bya Meron ntibyakunze kuvugwaho rumwe

U Rwanda rushinja umucamanza Meron ko ku buyobozi bwa UNMICT, yahinduye itegeko ryavugaga ko mbere yo kurekura umuntu runaka wahamijwe icyaha cya Jenoside agomba kubanza kurugisha inama, maze byose abishyira mu bubasha bwe bwite.

Uyu mucamanza w’Umunyamerika, yagize abere abashinjwa ko bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi nka Zigiranyirazo Protais, Mugenzi Justin, Mugiraneza Prosper, Gen. Ndindiriyimana Augustin na Major Nzuwonemeye François Xavier.

Yanagabanyirije ibihano abafatwa nka ba ruharwa muri Jenoside nka Colonel Théoneste Bagosora, wakatiwe burundu n’urukiko rwa mbere, ariko mu bujurire bwari buyobowe na Meron agabwa imyaka 35.

Yagabanyirije igihano kandi Colonel Nsengiyumva Anatole na Capt. Ildephonse Nizeyimana. Ubu Colonel Nsengiyumva na we yarafunguwe kubera igihano gito yahawe kandi afatwa nk’uwari ku isonga ry’abayoboye Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

U Rwanda rwaherukaga gusaba u Burusiya nk’igihugu cyari kiyoboye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi muri Kamena, kugira icyo bukora ngo Meron ntiyongererwe manda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yaherukaga kuvuga ko u Rwanda ruri mu biganiro n’ibindi bihugu bigamije kwamagana umucamanza Theodor.

Yagize ati “Ntabwo tuvugana n’u Burusiya gusa, ni ibihugu byose kugira ngo icyo kibazo bagihagurukire kuko kurekura abo bantu ni igitutsi ku barokotse, ni no kutubahiriza ubutabera. Tuzakomeza tuvugane n’ibyo bihugu byose kugira ngo ibi bintu umucamanza Theodor Meron, arimo akora ntibizakomeza.”

Yakomeje avuga ko ikibazo u Rwanda rufite ari uko uyu mucamanza arekura ba ruharwa bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bakayishyira mu bikorwa ndetse abenshi bakaba batemera ko yabayeho.

 

Umucamanza Theodor Meron yongerewe manda guhera ku wa 1 Nyakanga 2018 kugeza ku wa 18 Mutarama 2019

 

Umucamanza Carmel Agius yagizwe Perezida w’uru rwego guhera ku wa 19 Mutarama 2019 kugeza ku wa 30 Kamena 2020
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umucamanza-theodor-meron-wamaganiwe-kurekura-abahamijwe-ibyaha-bya-jenoside
Posté le 04/07/2018 par rwandaises.co