Dorcy Rugamba umwanditsi n’umuhimbyi w’ikinamico (Auteur, Acteur et Metteur en scène de théâtre) yavukiye mu Rwanda 1969, mu muryango w’abahanzi, se umubyara Rugamba Cyprien nawe yari umwanditsi n’umuhanzi w’indirimbo, yanashinze kandi ayobora itorero « Amasimbi n’Amakombe » mu 1976 kugeza aho atabarukiye mu 1994.
Nyuma y’ibyo bitaramo niho Dorcy wari ukiri muri Kaminuza y’u Rwanda (UNR) yiga pharmacie yiyemeje kugana inzira y’ubuhanzi n’ubuvanganzo (Carrière artistique).
Naganiriye na Dorcy ambwira uko akora uyu mwuga wo kwandika no guhimba mu bijyanye na théâtre (Ikinamico), tuganira namusanganye ikinyarwanda kiza kinoze, mu kazi ke akorera mu bihugu byinshi bitandukanye, bikanezeza kumva ukuntu ahinduranya indimi yagera ku kinyarwanda ntatebwe, namubajije niba ubuhanga bwe abuvana kuri se Rugamba ansubiza agira ati: « Mu by’ukuri icyanteye guhitamo iyi nzira ni impurirane y’ibintu byinshi. Rugamba abifitemo uruhare runini nk’umubyeyi wandeze. Gusa inganzo ntawe uyitangaho umunani kuko ingendo y’undi iravuna. Ni umwihariko w’umuhanzi Nta n’uwavuga ngo ndi umuhanzi kuko ndi mwene kanaka. Nta butwari buba mu mavuko. Nahisemo iyi nzira kuko numvaga mbyifite mu nda kuva kera. Cyakora aho mbifatiye icyemezo Rugamba yabimfashijemo. Aho atabarukiye ibisigo n’indirimbo ze bintiza umurindi. Muri zo harimo ‘Ikivi’ ariko n’izindi cyane cyane ‘Umurage w’intore’. Ni indirimbo avugamo itabaruka rye agira ati « Niba ndangije ibyo gusaza muzavune sambwe musanze umugara, nta marira nshaka mu ngamba z’inganji… nkunda ikondera ritsikimba rizavuge cyane njye ndyumva umucyaho…nanjye aho ndi hirya ubwo nzaba nshize agahinda ».
Dorcy Rugamba avuga ko iri ari ijambo rya mukuru agendana nk’impamba. Agira ati: “Buri gihe iyo nkandagiye kuri scène mba nziko ngiye kwimara agahinda kandi nawe nkamumara agahinda. Kuva natangira iyi nzira muri circuit professionel maze kujya kuri scène inshuro zirenze igihumbi mu migabane yose y’isi. Nta gihe na kimwe muri izo nshuro zose nigeze nibagirwa iyo mpanuro y’umurage w’intore, ko ngomba guhorana urugwiro, sinimike urwango cyangwa ishavu ku mutima, nkaba muhoracyeye ko aricyo kizamumara agahinda.
Akomeza agira ati: “Nkiri umwana nakundaga Intore cyane, kugeza n’ubu kandi nta rugwiro rundutira urw’intore z’inkindi n’umugara. Ikindi nkunda ibisigo kuva nkiri muto. Byaba iby’abasizi ba kera nka Musare, Sekarama, Bagorozi cyangwa abo mu mateka ya vuba nka Rukemampunzi, Rudakenesha, Nshokeyinka, Munyangaju, Kagame barimo Rugamba namenye ku buryo bw’umwihariko. Rugamba akiriho nari nzi bimwe mu bisigo bye mu mutwe nkajya mbimusubiriramo akanezerwa. Aho atabarukiye byose nabisubiyemo mbifata mu mutwe uko bingana. Abafaransa baravuga ngo ni ugufata ku mutima (apprendre par coeur), nanjye mu by’ukuri Rugamba mutwara ku mutima, aho ndi ndamugendana, iyo mfite umwanya ntega ugutwi nkumva uko afukura inganzo. Abasizi bamwe ni nk’umuti womora uruguma. Iyo wacitse intege bagutera akanyabugabo, ukarushaho gukunda ishya ry’imihigo. Hari n’abandi ntwara ku mutima nta sano dufitanye, muri bo harimo abasizi b’inganzo ngali mu ndimi z’amahanga, nka Aimé Césaire wo muri Martinique, Jean Genet w’umufaransa na Heiner Muller w’umudage. Abanditsi n’ibisigo nibyo byatumye mpitamo uyu mwuga kuko Théâtre nta kindi aricyo uretse kuba imbuga y’abasizi.
Dorcy yakomeje vuga ko na kera na kare u Rwanda rwahoze ari igihugu cy’abanditsi. Agira ati “Kwandika no gusiga bivuga ikintu kimwe nakwita mu gifaransa, laisser une trace. Ibihe u Rwanda rurimo bikeneya ko urubyiruko rw’ejo rubifitiye impano rwitabira imirimo nk’iyi ijyanye n’ubuvanganzo. Kenshi ibihe bikomeye bibyara abahanzi b’imena Inama nagira ushaka gukurikira iyi nzira ni ukugira amatsiko, akiga ibya kera ndetse n’iby’ubu. Akiga iby’iwacu ariko akamenya no guhaha ubwenge imahanga. Akagendana n’igihe ariko ntakurikire umuderi. iyo umuhanzi akurikiye « showbiz » aratakara, usanga nta nganzo bwite afite ahubwo agendana n’ibije ; maze ugasanga abahanzi b’igihe kimwe basa nk’intobo. Icyo gihe ntibiba bikiri Art biba byabaye ubucuruzi! »
Dorcy amaze kumbwira uko yihitiyemo uyu mwuga akabyiga kugeza aho aboneye impamyabushobozi mu ishuri rya Conservatoire Royal de Musique de Liège, département d’Art dramatique, akaba ashyize ku ruhande ubundi bumenyi afite mubyo yize bya pharmacie muri kaminuza y’u Rwanda na Kaminuza ya UCL ,(Université Catholique de Louvain), nk’umuhanzi w’umunyarwanda ahesha isheme igihugu cye, iyo urebye ibihangano bye naho aca hose arebwa n’amahanga bakamuha umwanya agahita mbere y’abenegihugu bo mu bihugu bitandukanye, n’inyigisho ziba zikubiyemo (messages) bimuhesha ishema ndetse n’igihugu avukamo cy’u Rwanda ugasanga ari Ambassadeur mwiza.
Naboneraho umwanya wo kuvuga ko hari n’abandi basore n’inkumi b’abanyarwanda bakora umwuga umwe mu Burayi…, uretse n’u Rwanda, bahesha ishema umugabane wa Afurika yose, urebye rôle babaha baba babanje gukoresha amarushanwa ku bantu benshi kandi bashaka umwanya w’umuntu umwe, byerekana ubuhanga babigiramo kuko burya iyo utari iwanyu ukora ahababiri ngo icyo ukora cg uvuga cyumvikane.
Mu bindi twaganiriye nibyo yakoze mu minsi ishize,
yakinnye théâtre yitwa « Tierno Bokar » ari umwanditsi w’ibitabo wo muri Mali witwa Hamadou Hampaté Bâ, uyu mukino uvuga ku bibazo byerekeranye n’akarengane no kutagira ubwihanganirane mu isi nkuko Peter Brook umutoza w’uyu mukino wa théâtre yabitangaje,
akaba kandi yarakinanye na Sotigui Kaouté wa 1 kuri iyi foto mu bambaye imyenda y’umweru uturutse ibumoso wari uzwi cyane mu gukina théâtre na cinéma, uherutse gutabaruka umwaka ushize wa 2010, Dorcy kandi yakoranye n’abandi benshi babahanga nka Jacques Delcuvellerie wayoboye umukino wanditswe na Dorcy Rugamba ndetse bakaba baranakoranye muri Théâtre yitwa « Rwanda 94 » yerekanywe henshi muri Canada, France, Belgique, Rwanda (Bisesero, Butare na Kigali) yerekanywe nyuma y’imyaka 10 génocide yakorewe Abatutsi ibaye, iyo théâtre yakozwemo na film documentaire ya Marie France collard yise » A travers nous, l’humanité… » izakomeza kuvuga ku mateka yibyabaye muri 94 mu buryo bucukumburanye ubuhanga n’abandi bafatanyije na Dorcy kuyandika. Yakinnye kandi nk’umwanditsi w’umunyamerika muri théâtre yitwa «Fire Next Time» nkuko bigaragara kuri iyi foto iri hasi ari kuri scène n’abagenzi be uyu mukino wanditwe na James Baldwin, ugategurwa na Rosa Gasquet.
Hano Dorcy Rugamba yarimo akina nk’umwanditsi
w’umunyamerika muri théâtre yitwa «Fire Next Time»
Yambwiye kandi ko mu 2009 yahaye umwanya we munini kwigisha no guhugura ibijyanye n’uburyo buboneye bwo gutanga amasomo mu makinamico ( pédagogie d’enseignement du théâtre et des formations) mu bihugu nka Sénégal, Belgique na Angleterre yakinnye kandi n’izindi théâtre nyinshikuko abikora nk’umwuga umutunze, twanaganiriye no kubyo ateganya gukora mu minsi iri imbere ambwira ko arangije kwandika undi mukino witwa «Gamblers ou la dernière guerre du soldat Hungry» uteganyijwe kwerekanwa bwa mbere muri Mata 2011 mu mugi wa Anvers mu Bubiligi.
Mu bindi yakoze harimo gushinga itorero yise « Urwintore » muri 2005 rigamije kwigisha ubugeni, ubuhanzi bwerekwa kandi bugahuza abantu benshi mu Rwanda (création d’une Académie d’enseignement des Arts de la Scène) nyuma rimaze kubaho abarigize bayobowe na Dorcy Rugamba bakoze ingendo nyinshi mu Burayi, Amerika, Aziya mu gihugu cy’Ubuyapani berekana, Umukino witwa « L’Instruction » wanditswe na Peter Weiss batojwe na Dorcy.
Uwo mukino wa théâtre uvuga k’urubanza rw’abanazi bakoreye génocideAbayahudi (juifs).
Mu bitabo kandi yanditse harimo icyo yise «Marembo» kivuga ubuzima bw’umuryango we mu minsi ya nyuma kugeza mu gitondo cy’ukwezi kwa kane 1994 aho bishe umuryango we mu ntangiriro ya genocide yakorewe abatutsi.
Muri théâtre yanditse natanga urugero kuri «Bloody Niggers ! kuri iyi foto iri hasi barimo bayikinira i Bruxelles mu Bubiligi mu nzu bita « Théâtre national ».
Hano Rugamba Dorcy yarimo akina muri théâtre
yananditse yise Bloody Niggers
Umukino uvuga k’ubuzima bubabaje umunyafurika yabayemo bubi mu bihe byashize yakunzwe cyane igatuma benshi bibaza, bagatekereza ku mateka mabi yibyakorerwaga abirabura (La violence, les massacres, l’esclavage …). kandi iherutse kuba iya mbere muri « World festival of black Arts and culture 3rd edition yabereye muri sénégal ikaba inakomeje kwerekanwa henshi hatandukanye.
Nkuko nigeze kubivuga haruguru aba bahanzi barimo Dorcy Rugamba bahesha ishema igihugu nabo kwereka no kubwira urubyiruko, ntibamenyekane gusa iyo mu mahanga kandi urubyiruko rw’urwanda rwabareberaho ngo ruzatere ikirenge mu cyabo bibahe ikizere ko byose bishoboka.
Karirima Ngarambe Aimable. / Igihe.com