Umunyamategeko w’ Umunyamerika Prof. Peter Erlinder muri iyi minsi ari mu ngendo aho agenda akora ibiganiro bitandukanye yifashishije inyandiko y’ amapaji 70 yashyize ahagaragara, aho agenda agaragaza uko yabayeho mu Rwanda ubwo yahafungirwaga ndetse akanavuga ko igisi
rikare cya Amerika cyari kizi ko Jenoside yo mu Rwanda izabaho.

Nk’ uko amakuru dukesha RNA abivuga, ngo mu ngendo ze, Erlinder yitwaza umwenda ufite ibara ry’ iroza yambaraga ubwo yari afungiwe muri Gereza Nkuru ya Kigali.

Ibiganiro bya Erlinder byatangiriye mu Ishuri ry’ Amategeko muri Kaminuza ya Washington tariki ya 24 Mutarama akomereza muri Kaminuza ya Philadelphia ndetse no mu ishuri ry’ amategeko muri Temple University. Ngo hatahiwe Ishuri ry’ Amategeko rya Fordham University.

Muri icyo gitabo agenda amurika akanakita inyandiko y’ umwimerere y’ Umuryango w’ Abibumbye n’ ibimenyetso ndetse n’ ibitekerezo bye bwite ku byabaye mu Rwanda hagati y’ umwaka wa 1993 na 1995, harimo ibirego byinshi ndetse hari n’ aho agaragaza ko ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zifite amakuru ko Jenoside ya 1994 yagombaga kuba.

Gusa ngo n’ ubwo bimeze bityo, izo ngendo ze ntizimuhira cyane kuko aho ageze hose asanganirwa n’ amatsinda y’ abafite ibyapa bimwamagana.

Tariki ya 28 Mutarama ubwo yari muri Forumu y’ ahitwa Brecht mu Mujyi wa New York, mu baje kumwumva harimo itsinda ry’ abantu bagera kuri 12 bavugaga ikinyarwanda n’ icyongereza bamwamagana basakuza bati: ”Umuhakanyi wa Jenoside”. Muri abo kandi harimo abafite impapuro ziriho ubutumwa bwamagana uwo munyamategeko.

Mu kwisobanura kwe, Peter Erlinder yabwiye abari aho ko Ubushinjacyaha mu Rukiko Mpuzamaganga Mpanabyaha rwashyiriwe U Rwanda bwagaragaje ko Jenoside yo mu Rwanda yakozwe n’ Abahutu bityo ko we atari umujenosideri.

Tubibutse ko Peter Erlinder yatawe muri yombi muri Nyakanga 2010 ubwo yazaga mu Rwanda aje kuburanira Ingabire Victoire ukurikiranyweho ibyaha birimo n’ ingengabitekerezo ya Jenoside. Uwo Munyamerika wari unahagarariye urugaga rw’ ababuranira abandi mu rukiko rwa Arusha muri Tanzaniya nawe akurikiranyweho icyaha cyo guhakana jenoside ndetse n’ ingengabitekerezo yayo.

Akiri muri gereza, Peter Erlinder yafashwe ashaka kwiyahura ajyanwa kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya ibinini birenga 50, nk’ uko byatangajwe na Polisi y’ Igihugu.

Nyuma y’ aho, Peter Erlinder yaje kurekurwa n’ Urukiko Rukuru wa Repubulika ngo abashe kujya kwivuza, asabwa gusa kuzitaba igihe azahamagarwa ngo yisobanure ku byaha aregwa.

Shaba Erick Bill

Posté par rwandanews

facebook