Minisitiri Gatare Ignace ushinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho muri Perezidanse, atangiza urubuga rwa Guhaha.com ku mugaragaro (Ifoto/S. Gatera)

Stanley Gatera

KIGALI – Urubuga rwa interineti ruzajya rukorerwaho imirimo inyuranye ijyana n’ubucuruzi, rwitwa www.guhaha.com, rwatangijwe ku mugaragaro.

Uwo muhango wo gutangiza ku mugaragaro uru rubuga, ukaba  warabereye mu ishuri rya KIST, aho umushyitsi mukuru yari  Minisitiri muri Peresidanse ya Repubulika, Dr Gatare Ignace waboneyeho gushimira abana b’Abanyarwanda barangiza kwiga bakihangira imirimo.

Minisitiri Gatare yagize ati “ni byiza ni n’igitekerezo cyiza gikwiye gushyigikirwa, jye ku giti cyanjye nzabafasha kubimenyekanisha no gucururizaho ibizaba bikenewe gucuruzwa,  biturutse muri Leta.”

Aha akaba yarongeyeho ko hari fibure optic izabafasha kuko Leta ifite gahunda yo kuyikwirakuza mu gihugu hose, ati “n’ahandi muzakenera ko tubafasha, tuzabafasha.”

Umuyobozi wa Guhaha.com witwa Joséph Hategekimana, yavuze ko ari igitekerezo cyagizwe n’abanyeshuri bari barangije muri za kaminuza, bityo batangira kugishyira mu bikorwa.

Hategekimana ati “ku giti cyanjye, ibi nabibonye mu mahanga kuko ari ho nabaga, nifuza kuba nabikora n’iwacu mu Rwanda, nyuma icyo gitekerezo nkigeza kuri bagenzi banjye,  baragishyigikira turatangira n’ubwo byatwaye igihe kirekire, ariko intego yacu twayigezeho.”

Joséph yavuze ko mu mahanga aho yabaga, bavugaga ko Abanyafurika batashobora ikoranabuhanga nk’iryo, ngo kuko bagura ikintu ari uko babanje kugikoraho, ati “ibyo byarambabazaga, numva ko no mu Rwanda tugomba kuzabikora, ubu ndashimira Minisiteri zose zabidufashijemo.”

Ikindi Joséph yavuze, ni uko abacuruzi batarabisobanukirwa neza, ariko bakaba bazakomeza kubibasobanurira kuko byoroshye bikaba binahendutse, kandi bigatuma umuntu abona umwanya wo gukora n’izindi gahunda ze.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=506&article=20185

Posté par rwandanews