Dr Donald Kaberuka, Umunyarwanda uyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ari mu baributange ikiganiro muri iyi nama (Foto-Ububiko)

Kizza E. Bishumba

KIGALI – Kuri uyu wa 08 Gashyantare 2011, muri Hoteli Serena i Kigali mu Rwanda harateranira inama Nyafurika y’iminsi ibiri, ikaba iri mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Umuryango Nyafurika ushinzwe kongera ubumenyi n’ubushobozi (Africa Capacity Building Foundation, ACBF) umaze ubayeho.

Iyo sabukuru ifite insanganyamatsiko igira iti “igihe cyo kubaka Afurika ni iki! uruhe rw’ubushobozi ni uruhe?”

Mu biribuganirweho harimo kureba ibyagezweho mu gihe cy’imyaka 20 uyu muryango umaze ushize, kureba ibibazo bikiriho ndetse n’uburyo byakemuka cyane hashingiwe kuri gahunda z’iterambere ry’ikinyagihumbi (Millennium Development Goals MDG’s) z’umwaka wa 2015.

Gukangurira abayobozi b’Afurika n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Afurika ibyiza byo gufatanya mu gushakira hamwe impamvu zituma havaho inzitizi  mu iterambere muri Afurika nabyo biri ku murongo w’ibiri bwigirwe muri iyi nama.

Abitabiriye iyi nama kandi barungurana ibitekerezo ku iterambere  ry’Afurika hanarebwa uburyo hafatwa ingamba z’igihe cya bugufi, igihe cya hafi ndetse no mu gihe kirekire kandi hakabaho no gushyigikira uburyo busanzwe, kongera imbaraga  ndetse no kuba haba ubwunganizi mu kubaka ubushobozi n’ubumenyi.

Iyo nama yitabiriwe n’abantu bagera kuri 600 barimo bamwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverenoma bariho ubu n’abacyuye igihe, abayobozi bakuru b’ibigo n’imiryango mpuzamahanga bariho ndetse n’abacyuye igihe, abayobozi bakuru b’u Rwanda, abayobnozi bakuru ba ACBF ndetse n’abagarariye imishinga iterwa inkunga na ACBF, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda n’abandi.

Mu ijambo Dr Frannie A. Léautier, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo muryango ACBF, ari bugeze ku bitabiriye iyo nama riribanda kukugaragaza ko umugabane w’Afurika umaze kugira ubushobozi nk’uko Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize uwo muryango babyemeranije mu nama yabahurije i Durban muri Afurika y’Epfo muri  2002.

Mu bazatanga ibiganiro muri iya nama harimo Abaminisitiri b’Imari n’Igenamigambi bo muri ACBF barimo Minisitiri John Rwangombwa w’u Rwanda na  Minisitiri Tendai Biti wa Zimbabwe, Donald Kaberuka perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), Dr. Jean Ping wa Afurika Yunze Ubumwe na Ngozi Okonjo-Iweala wo muri Banki y’isi n’abandi.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=509&article=20356

Posté par rwandanews