Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Donald Kaberuka (hagati) bari kumwe n’intumwa za AfDB na Minisitiri w’Imari w’u Rwanda John Rwangombwa (Ifoto-Perezidansi ya Repubulika)
Kizza E. Bishumba

VILLAGE URUGWIRO – Ku wa 10 Gashyantare 2011, Dr Donald Kaberuka akaba na Perezida wa Banki Nyafurika itsura amajyambere (African Development Bank (AfDB), nyuma yo kubonana na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ko ubuyobozi bwa AfDB ahagarariye bushima cyane u Rwanda kubera uburyo rukoresha neza inkunga rugenerwa n’iyo Banki.

Dr Kaberuka  n’itsinda ry’impuguke z’iyo banki yaje ayoboye, babwiye abanyamakuru ko bishimiye kwakirwa na Perezida Paul Kagame, avuga ko ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye hagati y’iyo Banki na Leta y’u Rwanda, ati “umubano w’impande zombi ni mwiza ahanini bikaba bishingiye kubyo u Rwanda rugenda rugeraho, cyane cyane mu gukoresha neza inkunga rugenerwa n’iyo Banki.

Mu mishinga iyo banki isanzwe iteramo inkunga u Rwanda, Dr  Kaberuka yavuze ko hari ibijyanye n’ingengo y’imari iyo banki igiramo uruhare runini, hari imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’ibijyanye n’uburezi, avuga ko ubu batangiye  gufasha imishinga y’abikorera    ku giti cyabo mu mishinga ibyara inyungu.

Dr Kaberuka yavuze ko iyo banki izakomeza gufasha aho biri ngombwa, haba mu Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byo muri aka Karere.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ibyo biganiro byitabiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi John Rwangombwa watangarije abanyamakuru ko impande zombi zishimiye umubano mwiza urangwa hagati y’u Rwanda n’iyo Banki, ati “kugeza ubu dukorana neza nta kibazo, kandi iyo mikoranire irakomeje.”

Minisitiri Rwangombwa yavuze ko ubusanzwe iyo banki ari imwe mu miryango ifasha u Rwanda muri gahunda zarwo zinyuranye, zirimo inkunga ku ngengo y’imari, ibikorwa remezo, uburezi ndetse n’ubuhinzi n’ubworozi, gusa ngo ubu igishya ni uko iyo banki yatangiye gukorana n’abikorera mu mishinga ibyara inyungu.

Mu mishinga y’abikorera iyo banki yatangiye gutera inkunga irimo Uruganda rwa CIMERWA rukora Sima ruri i Cyangugu, aho iyo banki yatanze Miliyoni 80 z’Amadolari y’Amerika, hari kandi umushinga wa (Tour Global) ubyaza amazi yo mu Kiyaga cya Kivu ingufu z’amashanyarazi nawo watanzweho Miliyoni zigera kuri 25 z’amadolari y’Amerika.

Dr Donald Kaberuka, muri ibyo biganiro yari aherekejwe na bamwe mu bakozi bo muri iyo banki, barimo Dr Mthuli Neube umuyobozi mukuru, impuguke mu byerekeranye n’ubukungu akaba na Visi Perezida wa AfDB (Chief Economist & Vice-President of AfDB), hari Gabriel Negatu umuyobozi ushinzwe imiyoborere, ubukungu n’ivugurura ry’imari (DIRECTOR, Governance, Economics & Financial Reforms), hari kandi Paatii Ofosu- Amaah umujyanama wa Perezida wa AfDB (Advisor to the AfDB President).

Posté par rwandaises.com