Ibi ni ibyatangajwe na Bwana Emmanuel HATEGEKA umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ubucuruzi n’inganda ubwo yaganiraga na Radio Rwanda mu mwiherero ngarukamwaka w’ abayobozi bakuru uri kubera mu karere ka Rubavu
Kongera ubukungu bw’igihugu n’imwe mu mu nkingi 4 nyamukuru leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho akaba ari nayo mpamvu ingingo y’ubukungu ikomeje kwibandwaho muri uyu mwiherero wa munani w’abayobozi bakuru ukomeje kubera muri aka karere ka Rubavu.
Muri Raporo irebana n’ ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro 11 yari yavuye mu mwiherero w’ubushize wa 7 igaragaza ko Ingingo irebana no kwihutisha ubukungu bw’u Rwanda ndetse n’ amavugurura agamije korohereza ishoramali hari byinshi bikwiye gushyirwamo ingufu.
Raporo iherutse ya banki y’isi yagaragaje ko u Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye no koroshya ishoramari rukaba rwarabaye u rwa kabili ku isi yose mu gutera intambwe nziza ku rutonde rw’ ibihugu byorohereza ishoramari.
Jean de Dieu RUGIRA
ORINFOR RUBAVU::ORINFOR – Rwanda Bureau of Information and Broadcasting
Posté par rwandaises.com