Kugabanya ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga maze hakongerwa  umubare w’ibyoherezwa hanze y’u Rwanda ni bimwe mu byagezweho ku gipimo kidashimishije mu mwaka ushize wa 2010,  ngo nubwo bimeze gutyo ,  Ministeri y’ubucuruzi n’ inganda  hari ingamba yafashe n’izindi  iteganya mu rwego rwogukomeza guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.

Ibi  ni ibyatangajwe na Bwana Emmanuel HATEGEKA  umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ubucuruzi n’inganda ubwo yaganiraga na Radio Rwanda mu mwiherero ngarukamwaka w’ abayobozi bakuru uri kubera mu karere ka Rubavu
Kongera ubukungu bw’igihugu n’imwe  mu  mu nkingi 4  nyamukuru leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho akaba ari nayo mpamvu ingingo y’ubukungu ikomeje kwibandwaho muri uyu mwiherero wa munani w’abayobozi bakuru ukomeje kubera muri aka karere ka Rubavu.
Muri Raporo irebana n’ ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro 11 yari yavuye mu mwiherero w’ubushize wa 7  igaragaza ko Ingingo irebana no kwihutisha ubukungu bw’u Rwanda ndetse n’ amavugurura agamije korohereza ishoramali  hari byinshi bikwiye gushyirwamo ingufu.
Raporo iherutse  ya  banki  y’isi yagaragaje ko  u Rwanda  ruhagaze neza mu bijyanye no koroshya ishoramari rukaba rwarabaye u rwa kabili ku isi yose mu gutera intambwe nziza ku rutonde rw’ ibihugu byorohereza ishoramari.

Jean de Dieu RUGIRA

ORINFOR RUBAVU::ORINFOR – Rwanda Bureau of Information and Broadcasting

Posté par rwandaises.com