Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu James Musoni ari kumwe n’abayobozi b’Intara n’Uturere nyuma yo kubonana na Perezida Paul Kagame (Ifoto – T. Kisambira)

Nzabonimpa Amini

VILLAGE URUGWIRO – Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Werurwe 2011, Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza yagiranye inama n’Abayobozi b’Uturere bose uko ari 30, Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi wa Kigali ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu James Musoni.

Perezida Kagame akaba yabagejejeho impanuro ndetse nibyo bagomba kuzirikana mu mirimo yabo ya buri munsi, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu James Musoni mu kiganiro yahaye abanyamakuru yatangaje ko  ari bwo bwa mbere Perezida Kagame ahuye n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuva batorwa mu kwezi gushize, akaba yabibukije uburemere bw’inshingano zabo n’icyizere bagiriwe n’abaturage mu gihe cy’imyaka itanu ya manda yabo.

Minisitiri Musoni akomeza asobanura ko ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu bwari bugamije gusaba abayobozi b’Uturere uko ari 30 kongera kuzirikana inshingano yabo, ariko mu byihutirwa hakubiyemo gutanga serivisi nziza ku baturage, kwihutisha iterambere, kunva ibibazo by’abaturage, kubungabunga umutekano no gukomeza guhesha agaciro n’ishema Igihugu cy’u Rwanda mu byo bakora byose.

Abanyamakuru bifuje kumenya inama  Perezida Kagame yagiriye aba bayobozi bitewe nuko muri manda ishize abenshi muri bo bakunze kwegura no kwuguzwa maze Minisitiri Musoni akomeza asobanura ko kuri iyo ngingo bagiriwe inama zinyuranye n’Umukuru w’Igihugu kandi abasaba ko bakwiye kurangwa no gukorera mu mucyo naho ugaragayeho intege nke, ngo azafashwa gushinga imizi kandi akaba afite icyizere ko bizagenda neza.

Mu bindi byabajijwe harimo kuba Uturere tutanganya amikoro ku buryo biba imbogamizi aho usanga Uturere tumwe na tumwe twarakataje, utundi tugenda gahoro ndetse n’udusigara inyuma. Minisitiri  Musoni asobanura ko ibyo bigenda byitabwaho aho Guverinoma igenera inkunga Uturere ibyo byose byamaze kwitabwaho, by’umwihariko hakaba hari imishinga inyuranye izakomeza gushyirwa muri bene utwo Turere.

Kayumba Bernard, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi mu izina rya bagenzi be bayobora Uturere, yatangaje ko bagize amahirwe yo kuganira n’Umukuru w’Igihugu ndetse inama yabagiriye ngo yakiriwe neza kuko igiye kubongerera imbaraga mu kurushaho kwihutisha   iterambere ry’u Rwanda.

Kayumba yakomeje agira ati “Natwe twaboneyeho umwanya wo gushimira Perezida Kagame ku bw’agaciro k’igihugu ahora aharanira kandi kuva atowe n’abaturage ibyo yabijeje byose, twamwemereye ko tuzamufasha kubibagezaho, kuko tugiye twese guhagurukira rimwe”.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=524&article=21172

Posté par rwandaises.com