Mu minsi ishize ubwo Michelle Alliot-Marie wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa yasimburwaga na Alain Juppé, u Rwanda, mu ijwi rya minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo rwatangaje ko rutabyishimiye ngo kuko hari ibyo uwo mugabo avugwaho muri Raporo ya Komisiyo yari ishinzwe kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Iyo raporo yiswe Raporo Mucyo kubera izina ry’uwari umuyobozi w’iyo Komisiyo (Mucyo Jean de Dieu) igizwe n’amapaji 330, Alain Juppé akaba avugwamo inshuro zitari nke, aho yagiye atungwa agatoki mu bikorwa bitandukanye. Muri byo harimo kuba yarakoranye atizigamye na guverinoma yakoraga Jenoside, aho ngo tariki 27 Mata 1994, nyuma y’ibyumweru 3 Jenoside itangiye, Alain Juppé wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga yakiriye Jérôme Bicamumpaka na Jean Bosco Barayagwiza bari muri guverinoma y’abatabazi. Icyo ngo cyari ikibazo gikomeye kuko umuryango mpuzamahanga wari warafashe icyemezo cyo guha akato iyo guverinoma, ndetse u Bubiligi na Leta Zunze ubumwe z’Amerika bakaba bari bamaze kubigaragaza bima abo bagabo 2 viza.

Ikindi Juppé ashinjwa muri raporo ni icyaha cyo kudatabara umuntu uri mu byago (non assistance à personne en danger), nk’uko bigaragara muri operasiyo ya gisirikare abafaransa bakoze tariki 8 Mata 1994 yo gucyura abanyamahanga babaga mu Rwanda (na bamwe mu bari ibikomerezwa muri leta ya Habyarimana) yiswe Opération Amaryllis. Alain Juppé na Michel Roussin bateganyije ingingo nkuru y’iyo operasiyo bavuze ko umutwe w’abasirikare b’abafaransa wagombaga kuyishyira mu bikorwa wirinda kugira icyo ukora ku mpande zarwanaga. Ibyo abakoze Raporo Mucyo bakaba babifata nk’icyemezo cy’u Bufaransa cyo kwanga guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga inzirakarengane.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwa 147 rw’iyo raporo, Alain Juppé yavuze ko u Bufaransa butaba Polisi y’isanzure ryose, ngo kandi nta bushobozi bufite bwo kubuza abantu kwicana (La France peut-elle faire la police dans l’univers entier ? A-t-elle
les moyens et la responsabilité d’empêcher, sur l’ensemble de la planète, les peuples de s’entretuer ?) Balladur wari minisitiri w’intebe icyo gihe we yavuze ko n’ubundi abanyarwanda bamye bicana, ati “kuki mwumva ko byahagarara?”

N’ubwo Alain Juppé ari umwe mu bavuze ko ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda muri icyo gihe bwari Jenoside, ntibyabujije abakoze Raporo Mucyo kumwita umuntu upfobya Jenoside, kuko ngo mu kwezi kwa Gatandatu (Kamena) 1994, yakoresheje imvugo “Les Génocides” avuga ku byabaga mu Rwanda, bikaba ari nko kuvuga ko impande zombi zarwanaga zakoze buri rwose Jenoside yarwo, ni ukuvuga ingabo zari iz’u Rwanda icyo gihe (FAR), n’izari iza FPR.

Raporo Mucyo ikaba yarasabaga ko abayobozi b’u Bufaransa cyangwa abigeze kuba bo bavugwamo bashyikirizwa ubutabera bakabazwa uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Kanda hano usome cyangwa ubike Raporo Mucyo.

Ku bwa Alain Juppé, kuva iyo raporo yasohoka ntiyigeze yemera ibiyivugwamo, aho abyita kugoreka amateka (falsification de l’histoire). Haba mu nyandiko no mu mvugo, Alain Juppé ntiyahwemye kuvuga ko u Bufaransa butigeze bushyigikira ko abahutu bica abatutsi, ngo kandi ntibwanze kuvuga ku mabi yakorwaga icyo gihe. Ati “igihe cyose nari minisitiri w’ububanyi n’amahanga (1993-1995), twakoze ibishoboka byose ngo habeho ubwiyunge mu banyarwanda.”

Kuba Guverinoma y’u Rwanda cyangwa Umuryango IBUKA batarishimiye igaruka rya Alain Juppé nka minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa ariko ntibivuze ko Sarkozy azahita amuvanaho kuko gushyirwaho kwe biterwa n’inyungu amubonamo n’uburyo urubuga rwa Politiki ruteye mu Bufaransa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo yatangaje ko kugirango umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeza utere imbere, bizasaba ko Juppé agira icyo akora, we nk’umuntu « wagize uruhare rukomeye mu byabereye mu Rwanda. » Yavuze ko kubwa Leta y’u Rwanda, igikekwa ari uko yakomereza aho abamubanjirije bari bagejeje, ndetse agakurikiza umurongo washyizweho na Perezida Sarkozy.

Kayonga J

http://igihe.wikirwanda.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=11261