Kuva ejo hashize Lt Gen MASIRE TEBOGO Carter, Umugaba mukuru w’Ingabo za Botswana ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda. Ni uruzinduko rugamije kureba aho igisirikare cy’u Rwanda cyafatanya n’icya Botswana.

Kuri uyu wa mbere, Lt Gen Masire Tebogo carter yagiranye ibiganiro n’umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’abandi basirikare bakuru ku cyicaro gikuru cy”ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura. Ibiganiro byabo bayobozi bikaba byibanze ku bufatanye bw’Ingabo z’ibihugu byombi mu bijyanye n’imikorere y’indege z’igisirikare cy’u Rwanda zo mu bwoko bwa MI-17.


Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Botswana yavuze kandi ko wari umwanya wo kureba ahandi hantu hashingira ubufatanye mu bya gisirikare. Ati “nyuma y’uru ruzinduko tuzareba uko twafatanya mu bijyanye no guhugura abasirikare baba abo ku rwego rwa ofisiye (cadet course) cyangwa abandi bato”. Ati “tuzohererezanya abasirikare baje kwihugura”.
image

Abagaba b’Inabo z’ibihugu byombi,u Rwanda na Botswana

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col Jill Rutaremara we yavuze ko hari hasanzwe hari ibiganiro hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’Icya Botswana ariko uruzinduko nk’uru umugaba mukuru w’Ingabo za Botswana arimo mu Rwanda rukaba ari urwa mbere. Yavuze ko abo basirikare bakuru bo muri Botswana bagenzwaga ahanini no kureba imikorere y’ibijyanye n’indege z’igisirikare cy’u Rwanda no kureba uburyo ibihugu byombi byarushaho kongera ubufatanye cyane cyane mu bijyanye no guhugura abasirikare b’ibihugu byombi, ashimnangira ko hari ibyo igihugu kimwe cyakwigira ku kindi.

Biteganyijwe ko Lt Gen Masire Tebogo Carter hamwe n’intumwa enye ayoboye, kuri iki gicamunsi barasura ahazacukurwa umwuka wa gaz methane ku kiyaga cya Kivu, Bucyeye bwaho ajye kunamira Inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa jenoside rwa Gisozi. Lt General Masire Tebogo azasoza uruzinduko rwe abonana na General James Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda.

uzindana Rugasa

http://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=11377/Posté par rwandaises.com