Ambasade y’igihugu cy’Ubufaransa mu Rwanda irategura igikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi bayo bazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.
Nk’uko Izuba Rirashe ryabitangaje ari naryo dukesha iyi nkuru, Umunyamabanga wa Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda Monique Monti avuga ko mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Ambasade yabo iteganya kwibuka abari abakozi babo bazize iyi Jenoside mu mwaka wa 1994.
Biteganijwe ko muri icyo gikorwa kizabera ku cyicaro cya Ambasade y’ Ubufaransa mu Kiyovu tariki ya 9 Mata 2011 saa tanu z’amanywa, Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda Laurent Contini n’umufasha we, bazifatanya na bamwe mu miryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoreraga iyo ambasade.
Umunyamabanga wa Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda yaboneyeho kuvuga ko ibijyanye n’umubare ndetse n’amazina y’abakozi bayo bazize jenoside bazibukwa kuri uwo munsi bazamenyekana mun gikorwa nyir’izina.
Hejuru ku ifoto:Ambasaderi Laurent Contini
Shaba Erick Billhttp://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=11812