Umunyamabanga wa Leta Hillary Rodham Clinton arasaba Abanyarwanda kwihangana no gukomera muri ibi bihe byo kwibuka ababo bazize Jenoside (Ifoto/Interineti)

Peter Kamasa

KIGALI – Ku itariki ya 6 Mata 2011, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda yazirikanye kwibuka ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, iyo gahunda ikaba yaranubahirijwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amarika, Hillary Rodham Clinton mu ijambo yageneye uwo munsi yasabye Abanyarwanda kwihangana no gukomera cyane muri ibi bihe byo kwibuka ababo bazize Jenoside.

I Kigali mu Rwanda, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Stuart Symington mu kiganiro yatanze uwo munsi ku cyicaro cy’Ambasade y’Amarika, yavuze ko isi yose ikwiye kuzirika iminsi ijana u Rwanda rwagizemo ibibazo bikomeye kandi ko ari ibintu bibi byabaye bidakwiye kuzongera kubaho ukundi, ati “muri iki gihe isi yose ikwiye kwifatanya n’u Rwanda.”

Ambasaderi Stuart yakomeje avuga ko nta muntu utazi amateka y’u Rwanda kuko ibyabaye byagize ingaruka mbi ku isi hose, aboneraho no guhamagarira Abanyarwanda bose bitwa impunzi gutahuka, bakaza gufatanya n’abandi kubaka igihugu cyabo.

Aha, yagize ati “itariki ya 06 Mata ubusanzwe ni n’umunsi wo kuzirikana impunzi. Abanyarwanda baba mu mahanga nk’impunzi rero bakwiye gutaha kuko mu Rwanda ari Amahoro.”

Stuart yakomeza avuga ko igihugu cy’u Rwanda cyagize ibibazo, ariko ubu kikaba ari igihugu gifite umutekano, gikataje mu iterambere kandi ko gikwiye gutera ishema buri wese ukivukamo, ati “ndetse ibihugu byinshi bikwiye kwigira ku Rwanda kuko aho rwavuye n’aho rumaze kugera ari heza.”

Agarutse ku bihe byo kwibuka, Stuart avuga ko hari abantu bo gushimwa kuko bahishe abandi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Kuri uwo munsi hakaba hari umubyeyi witwa  Joséphine Dusabimana washyikirijwe selitifika yerekana uburyo yagaragaje ubumuntu, kuko yabashije guhisha abantu muri Jenoside yo muri 1994, aho Ambasaderi Stuart agira ati “ubwo ni bwo bumuntu kuko uyu mudamu yahishe abantu batari bahuje ubwoko. We yari Umuhutu ahisha Abatutsi batari bahuje ubwoko kandi ubu ni ubutwari buri wese akwiye guharanira.”

Uwo munsi, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amarika, mu nzu bita iyo kwa Benjamin Franklin Room, ho hatangirwaga ibiganiro hakanerekanwa amashusho anyuranye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Aha Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amarika, Hillary Rodham Clinton aho yari muri Amerika, nawe yavuze ko Dusabimana ari intangarugero mu kugira neza, ati “Madamu Dusabimana n’abandi bakoze nka we, ndabasaba guhorana uwo mutima.”

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=534&article=21754

Posté par rwandaises.com