Perezida Paul Kagame ashyira indabo ku mva zishyinguwemo abazize Jenoside ku Gisozi (Ifoto – Perezidansi ya Repubulika)

Nzabonimpa Amini

GASABO – Ku nshuro ya 17, u Rwanda rwibuka Miliyoni irenga y’Abatutsi bazize Jenoside yo mu mwaka wa 1994, tariki ya 7 Mata 2011, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye kwibutsa Abanyarwanda n’Abanyamahanga ko mu Rwanda hapfuye imibiri, irahohoterwa, yicwa urubuzo inakorerwa ibindi bikorwa by’urukozasoni, ariko ko imitima yabo ikiriho kandi ikiri mizima.

Ibi Perezida Kagame yabivugiye kuri Stade Amahoro i Remera, ahatangijwe igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi cyabereye ku rwego rw’Igihugu, aho cyabimburiwe no gushyira indabo ku mva ishyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 259 iri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, ndetse anahacana urumuri rw’icyizere.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku mbaga isaga ibihumbi 30 yari iteraniye muri stade Amahoro, yongeye kugaragaza ko n’ubwo Abanyarwanda barangaranywe bakanatereranwa n’isi yose, bakwiye kumenya ko agaciro bambuwe iyo si itazakabaha ahubwo ari bo ubwabo bagomba kukisubiza.

Perezida Kagame ibyo abishimangira agira ati “Abapfobya Jenoside bakanashaka kugoreka amateka yacu nibo bashaka kutwigisha ibijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ntacyo twabakora kuko bakomeye, ariko uko tuzabaho n’icyo dushaka kuba cyo byo bizagenwa n’Abanyarwanda ubwacu.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko abo batanga ayo masomo ari nabob aha ubuhungiro abasize bakoze Jenoside ndetse bahitamo kubaburanisha urubanza rukaba rushobora kumara imyaka 17 ahanini banga kubyihutisha ngo ukuri ku ruhare rwabo muri Jenoside kutagaragara.

Ibyo ni byo Perezida Paul Kagame aheraho asaba Abanyarwanda kwiha agaciro, abibutsa ko agahinda bafite ko kwibuka inzirakarengane ko gakwiye kubaviramo imbaraga zo kwiyubaka kuko iyo nzira Abanyarwanda bayiyemeje kandi ikiri ndende.

Ibyo abishimangiora agira ati “Abanyarwanda dukwiye gufatana urunana twese hamwe, dufatana mu mugongo, duharanira kwiha agaciro turangwa n’ukuri kandi twirinda guha umwanya abashinyaguzi, ahubwo dukora ibishoboka byose kugira ngo dutere imbere dufatanyije n’inshuti z’u Rwanda.

Minisitiri w’Urubyiruko Protais Mitali ufite na Minisiteri ya Siporo n’Umuco muri iki gihe ari nayo ifite Kwibuka mu nshingano zayo mu ijambo rye, nawe yongeye kwihaniza abaharabika isura y’u Rwanda, bafite impfunwe ry’ibyo bakoze ubundi bagashaka kubipfukirana bavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri babifashijwemo na ba mpemuke ndamuke, ababwira ko ntacyo bazageraho kuko ibyabo byamaze kumenyekana.

Dr. Dusingizemungu François Xavier Perezida wa IBUKA mu ijambo rye yagarutse ku mibereho y’abarokotse Jenoside.  Aha akaba yashimiye Leta uruhare rwayo mu kuzamura imibereho y’Abacitse ku icumu nubwo hakiri byinshi byo gukora. By’umwihariko yashimiye uruhare rw’ikigega cya Leta FARG kimaze kwishyurira kaminuza abana 1613 ndetse n’amacumbi 36. 304 amaze kububakirwa.

Iki gikorwa kandi cyongeye kwitabirwa n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Kizito, CPL Mibirizi, SGT Robert, Tonzi, Eric Senderi, Kitoko n’abandi bose bakomeje kugaruka ku nsanganyamatsiko yibutsa Abanyarwanda kwibuka bazirikana ukuri kandi bihesha agaciro bishimangiirwa mu ndirimbo zabo.

Kuri uyu munsi kandi hatanzwe ubuhamya bwatanzwe na Umuhire Juru Alice, warokotse afite imyaka 2, ariko ubu akaba yiga muri kaminuza muri Amerika nyuma y’igihe kirekire cy’akababaro ko kubura abavandimwe n’ababyeyi no kubaho nabi mu gahinda ariko ntiyacika intege. Asoza akangurira urubyiruko gushyira hamwe, bubaka ubumwe bwabo, kuko aribyo bizatuma ejo hazaza haba heza.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=534&article=21752

Posté par rwandaises.com