image

Mathias Bushishi wahoze ari Umushinjacyaha w’icyahoze ari Perefegitura ya Butare mu mwaka w’1994 yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Mata 2011 n’inzego z’Ubutabera z’igihugu cy’u Bubiligi kubera gukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.

Mathias Bushishi ni umwe mu bantu bagaragara ku rutonde rw’abashakishwaga na Polisi mpuzamahanga (Interpol) kuva muri Nyakanga 2009, kubera gukekwaho kugira uruhare rukomeye mu kugambanira Abatutsi bakoranaga, aho kuwa 31 Gicurasi 1994 yitabiriye ndetse akagira ijambo rikomeye mu nama y’umutekano yashyize ku rutonde Abatutsi bakoranaga bagomba guhita bicwa; Mathias akekwaho kandi ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Nyuma yo gutabwa muri yombi kubera ibi byaha bya jenoside, iby’intambara ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu akekwaho, Mathias Bushishi yahise acumbikiwe muri Gereza yitwa Forest, bikaba biteganyijwe ko azacirwa urubanza n’Urukiko Rukuru rw’i Bruxelles mu Bubiligi rufite ububasha mpuzamahanga bwo kuburanisha ibyaha nk’ibi(Compétence Universelle).

Mathias Bushishi

Mathias Bushishi yavutse mu mwaka w’1940 mu cyahoze ariko Perefegitura ya Gikongongo ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyamagabe; avuga indimi 3 arizo Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari Umushinjacyaha mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Mu gihugu cy’u Bufaransa naho, kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mata 2011, Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Mujyi wa Paris, rwanze icyifuzo cya Pascal Simbikangwa cyo kurekurwa by’agateganyo akaburana ari hanze.

Pascal Simbikangwa ni Umunyarwanda wavukiye mu cyahoze ari Komini Karago mu mwaka w’1959 wahoze ari Umuyobozi wa Serivisi zishinzwe iperereza mu Rwanda mbere ya jenoside; akurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Pascal Simbikangwa yatawe muri yombi muri Mata 2009, I Mayotte mu Bufaransa, nyuma y’uko Ihuriro ry’amashyirahamwe arengera inyungu z’u Rwanda (CPCPR) risabiye ko yatabwa muri yombi kubera uruhare akekwaho kuba yaragize muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Si ubwa mbere uyu mugabo yari akurikiranyweho ibyaha ari ku butaka bw’igihugu cy’u Bufaransa kuko no mu mwaka wa 2008 yari yatawe muri yombi mu Mujyi wa Mayotte azira gukoresha impapuro mpimbano.

Hejuru ku ifoto:Pascal Simbikangwa

Ruzindana RUGASA na Shaba Erick Bill

http://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=1212