Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC), Joseph Kabila ngo yatangiye imishyikirano mu rwego rwo kwigizayo inyeshyamba ziri mu mutwe wa FDLR zikava hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo, muri Kivu zikajyanwa muri Maniema kandi zikamburwa intwaro.

Ibiro ntaramakuru La Belga dukesha iyi nkuru, bitangaza ko aya makuru yashyizwe hanze n’umwe mu bakozi bakuru bo mu muryango w’abibumbye (UN), wavuze ko ibi biganiro biri gukorwa kugeza ubu.

Ngo Joseph Kabila, yasabye ubuyobozi bwa FDLR ko bahindura icyicaro cyabo bakava ahitwa Walikale na Masisi (aha ni mu majyaruguru y’umujyi wa Goma, ariho hari icyicaro cy’intara ya Kivu y’amajyaruguru) bakerekeza mu Burengerazuba bwa Maniema, aha ngo hazaba ari kure y’umupaka w’u Rwanda na Congo; La Belga ivuga ko yemeye kubaguranira amafaranga ndetse bakabona n’izindi nyungu zitandukanye, ariko nabo Kabila yabasabye kwemera kwamburwa intwaro.

Inyeshyamba zigera ku 1,500 zibumbiye mu mutwe wa FDLR, harimo n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, ngo nabo bari mu cyiciro cya mbere kizakurwa aho muri Kivu, mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’abagize inteko ishinga amategeko muri Repbulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ku ya 28 Ugushyingo 2011.

Iki kibazo kandi ngo cyagarutsweho mu ngingo zaganiriweho mu nama y’umutekano yabereye muri Congo, kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, ku italiki ya 18 Gicurasi 2011.

Iyi nama yemeje ko ngo hari intambwe imaze guterwa mu guhashya inyeshyamba za FDLR, byose ngo byaturutse kuri gahunda yo kwambura intwaro abari muri uyu mutwe, kubakura muri uyu mutwe, kubatahura mu Rwanda no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Mu itangazo ryashyizwe hanze nyuma y’ibiganiro byabaye, iyi nama y’umutekano yagarutse ku kibazo cy’uko hakiri imbogamizi ku kugera ku mutekano usesuye, by’umwihariko mu ntara ebyiri gusa harimo: Kivu no mu ntara y’Iburengerazuba bwa Congo.

Abari mu mutwe wa FDLR ubu barabarirwa ku barwanyi 5, 000 bari mu gace ka Kivu ; aho La Belga yo ivuga ko aribo ntandaro y’umutekano muke muri iki gihugu cya Congo, kuko bagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano nko gufata abagore ku ngufu, ubwicanyi, ibikorwa by’ubujura n’ubwambuzi.

Kuwa Gatandatu, taliki ya 7 Gicurasi 2011 inyeshyamba za FDLR zagabye ibitero kuri Minisitiri w’amashuri makuru na za kaminuza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dr. Léonard Mashako Mamba, aho yasahuwe ibyo yari afite. Abantu batatu mu bo bari kumwe bahasize ubuzima.

Hejuru ku ifoto ni Perezida Joseph Kabila wa Congo

MIGISHA Magnifique na Agencies