Itsinda ry’intumwa ziturutse  mu mujyi wa Waregem mu gihugu cy’u Bubirigi zirashima intambwe u Rwanda rumaze gutera mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge zikaba zisanga ari icyizere gihagije ku mibereho myiza y’abanyarwanda ejo hazaza. Izi ntumwa zabitangaje kuri icyi cyumweru nyuma yo gusura urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.


Izi ntumwa zo mu mujyi wa Waregem zari mu Rwanda kuva ku itariki ya 8 uku kwezi mu rwego rw’ubutwererane uyu mujyi ufitanye n’akarere ka Gatsibo ko mu ntara y’I burasirazuba. Mbere yo gusoza uruzinduko rwabo kuri icyi cyumweru basuye urwibutso rwa jenoside ruri ku Gisozi bunamira inzirakarengane zihashyinguye .  Rik Soens wari ubayoboye yavuze ko kubona uko jenoside yakorewe abatutsi yakozwe birenze ubwenge. Yagize ati ubugome nk’ubu nta handi nigeze mbubona,ndumva ntabona n’icyo mvuga.


Madame Rita KESTIER nawe wari muri izo ntumwa yavuze ko gusura urwibutso bitagaragaza amateka mabi gusa ahubwo ngo binagaragaza icyizere cyo kubaho ku banyarwanda kuko nyuma ya jenoside abanyarwanda bashoboye kwiyubaka akomeza asaba abanyarwanda gukomeza inzira nziza y’ubumwe n’ubwiyunge  batangiye. Madame Rita kandi yasabye amahanga kutiyibagiza uruhare yagize muri jenoside igihe yatereranaga abanyarwanda mu 1994.


Ubutwererane hagati y’umujyi wa Waregem n’akarere ka Gatsibo watangiye mu mwaka wa 1987 ukaba wibanda ku bikorwa binyuranye by’iterambere byibanda ku guhanahana ubunararibonye, n’ubufatanye mu rwego rw’uburezi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ako karere wungirije ushinzwe imari n’ubukungu Isaie HABARUREMA.


Nyuma yo gusura urwibutso rwa Gisozi,aba bashyitsi berekeje muri camp Kigali ahiciwe abasirikare 10 b’ababirigi bari mu ngabo z’umuryango w’abibumbye MINUAR mu 1994.


Jean Damascene MANISHIMWE

 

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=2951

Posté par rwandaises.com