Itorero rigizwe n’ababyinnyi n’abatetsi b’Abanyarwanda ni bamwe mu biyerekanye ku munsi ngarukamwaka witiriwe Afurika (Africa Day). Ibirori byizihijwe ku munsi wo kuwa Kane i Stockholm muri Suwedi.

Ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru kivuga ko iri torero ryitwa Imanzi ry’Abanyarwanda baba mu mujyi wa Stockholm ryakomewe amashyi menshi ubwo ryiyerekanaga. Muri ibi birori hari hajemo abayobozi batandukanye n’abashyitsi baba muri icyo gihugu.

Igikorwa cya Africa Day muri Stockholm gitegurwa ku bufatanye na za ambasade zirenga 20 z’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika zifite icyicaro mu murwa mukuru wa Suwedi.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti: “Abagore n’iterambere muri Afurika.” Umushyitsi mukuru muri ibi birori, Kalobwe Chikoti Chansa wo mu kigo cy’iterambere cya Zambiya, yavuze ko abagore bo muri Afurika bakwiye guhabwa agaciro no kudakora cyane kandi bahembwa make mu gihe cy’ikusanyabukungu isi igezemo.

Yagize ati: “Abagore batanga umusaruro ungana na 80% by’ibiribwa byose ku mugabane w’Afurika, ariko bafite 1% ry’ubutaka bwose bwo ku mugabane w’Afurika gusa.”

Chansa n’abandi batanze ibiganiro bavuga ko Politiki y’u Rwanda yo kuzamura ubushobozi bw’umugore ikwiye gushyirwa mu bikorwa muri Afurika hose.

Kwitabira iki gikorwa k’u Rwanda byabaye ku bufatanye n’Ambasade y’u Rwanda muri Suwedi; hagaragayemo kandi na ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Venetia Sebudandi n’umujyanama wa kabiri Evode Mudaheranwa n’abandi bakozi bo muri iyo ambasade.

Migisha Magnifiquehttp://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13169