by umuseke1 · 

Ku itariki ya 02 kamena  2011, I kabgayi ku rwibutso habereye umuhango wo kwibuka abazize genocide yakorewe abatutsi mu 1994 by’umwihariko  abaguye I kabgayi muri icyo gihe.

Ministre Mitali ashyira indabo ku rwibutso i Kabgayi

Ministre w’urubyiruko umuco na siporo MITARI Protais wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, mu butumwa yagejeje kubari aho yavuze ko kwibuka ari ngombwa ariko kandi  no kwiteza imbere bikenewe kurushaho.

Yavuze ko dukwiye gusubiza amaso inyuma tukareba mu mateka tukareba naho tugeze ubu bigatuma dutera intambwe ishimishije, tugaharanira ko ibyabaye bitazongera. Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko by’umwihariko yavuze ko urubyiruko rukwiye kwitandukanya n’amacakubiri kuko ntaho yabageza bakirinda ndetse n’ababagira inama mbi zibayobya bakagendera mu nzira nyakuri.

Mu ijambo yagejeje kubari aho, Uhagarariye Ibuka  mu rwego rw’igihugu Dr DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre yavuze ko kwibuka ari kimwe gishobora gufasha abahungabanye kwiyubaka. Yagarutse  cyane ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka” Dushyigikire ukuri twihesha agaciro”, aho yakanguriye abari aho kuvuga ukuri kose kubyo bazi byabaye muri genocide cyane cyane ko bigaragara ko hari imibiri ikiri hirya no hino itarashyingurwa. Yagize ati: “ukuri kurubaka ntigusenya, twubake igihugu cyacu ku ikuri” yakanguriye abarokotse kwihesha agaciro bahangana n’iterambere ko badakwiye guheranwa n’agahinda  kugira ngo abatabifuriza ibyiza babone ko bari gutera yongeyeho kandi ko bashobora kongera kubaho kandi bakabaho neza.

Bamwe mu bari baje kwibuka ku rwibutso i Kabgayi muri Muhanga

Uyu muhango kandi wabimburiwe n’igitambo cya misa yasomwe na Nyiricyubahiro Musenyeri MBONYINTEGE Simaragide nyuma bajya ku rwibutso aho bashyinguye imibiri 25 y’abapfiriye aho I kabgayi banashyira  indabo  kuri urwo rwibutso.

M. Paulette

Umuseke.com

http://umuseke.com/2011/06/02/i-kabgayi-bibutse-abazize-genocide-bahaguye/

Posté par rwandaises.com