Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Dr Joseph Foumbi wari uhagarariye UNICEF mu Rwanda (Ifoto/Perezidansi)

Perezida wa Republika Paul Kagame arashima imikorere y’ishami ry’Umuryngo w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF ubu isigaye ikorana na Ministeri zitandukanye kandi ikagendera mu murongo  gouvernement y’u Rwanda ishyize imbere. Ibyo byatangajwe na Ministri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Madame Inyumba Aloysie nyuma y’ibiganiro Perezida wa Republika Paul Kagame yagiranye muri Village URUGWIRO  n’uwari uhagarariye UNICEF  mu Rwanda  muri iyi myaka 4 Joseph FUMBI wari ugiye gusezera ku Mukuru w’igihugu  .
Perezida wa republika Paul Kagame yakiriye uwari uhagarariye UNICEF mu Rwanda Joseph FUMBI amushimira  uruhare yagize mu kuvugurura imikorere ya UNICEF mu Rwanda.  Ubundi iryo shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana ryakoranaga n’imishinga ariko muri iyi myaka ine ishize  yinjiye muri gahunda yo kurwanya ubukene, ikorana na Ministeri y’igenamigambi kugirango imenye iby’ingenzi Leta ishyize imbere kugira ngo nayo abe ariwo murongo igenderaho.
Ministri Inyumba Aloysia yatangarije Radio Rwanda ko muri iyi myaka 4 ishize ubuyobozi bwa UNICEF mu Rwanda bwahindutse cyane haba muri gahunda z’ubuvuzi, z’uburezi, izo kwita ku bana no ku muryango.
Dr Joseph Fumbi yatangaje ko yishimiye ubuyobozi bwiza yabonye mu Rwanda ngo bwamuhaye icyizere ko n’ahandi henshi muri Afrika ubuyobozi bwiza bushoboka. Dr Joseph Fumbi yatangaje ko ashoje imirimo ye muri UNICEF no  mu muryango w’abibumbye muri rusange kubera imyaka agezemo akaba agiye kwikorera .
Bernadette BATAKARIZA

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=3513

Posté par rwandanews