Muri iyi minsi, ku maradiyo anyuranye (BBC, Voice of America,…)tumaze iminsi twumva ibyo Dr T. Rudasingwa avuga  yemeza ngo ‘’Perezida Kagame niwe wishe uwari Perezida w’u Rwanda, Yuvenali Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi ’’! Abakurikiye neza amagambo uwo mugabo yagiye atangaza ndakeka ko nabo, kimwe nanjye, hari ibibazo byinshi bibajije, cyangwa bibaza kuri ibyo byavuzwe, ndetse no kuri nyiri ukubivuga!

Muri aka kanya, ku buryo bugufi cyane, ndifuza kwerekana bike muri bimwe muri ibyo bibazo nibajije, kandi ndakeka ko haba hari n’abandi bantu banyuranye ibyavuzwe byaba byarateye amakenga.

Mubyo yavuze, T. Rudasingwa, nta gishya yatubwiye, kuko na mbere ye hari abandi bagiye bavuga nk’ibyo nawe avuga. Turibuka ibyagiye bivugwa n’abantu nka A. Ruzibiza n’abandi banyuranye (cyane cyane abakoze jenoside n’abandi babashyigikiye). Uretse kuvuga ngo yarabibwiwe, nta kindi Rudasingwa yerekana cyahamya ibyo avuga. Hari umunyamakuru wamubajije gutanga ibimenyetso by’ibyo avuga aramusubiza ngo azabyerekanira mu butabera! None se kuki ibyo avuga yashatse ko bishyirwa mu bitangazamakuru ntabirekere inkiko ko wumva ari zo avuga ko azereka “ibimenyetso”!

Rudasingwa avuga ko yakomeje kubeshya amahanga, kuva muri 1994 kugeza ubwo ahinduriye imvugo! None se niba, nk’uko abyemeza, yarakomeje kubeshya, ubu noneho umuntu yakwemera ate ko ibyo avuga ubu atari ibinyoma byambaye ubusa, dore ko nyine nta kimenyetso na kimwe ashobora kwerekana!

None se, niba avuga ko ibyo yakomeje kwemeza abantu n’amahanga bitari ukuri kandi akaba atarabyemeraga, ahubwo ari ibyo yari yarategetswe kuvuga, ubu noneho yakwemeza abo abwira ate ko atavuga ibyo yategetswe n’abandi, bamufiteho cyangwa we yumva ko afiteho “inyungu”?

Uko bimeze kose, nyuma yo kumva ibivugwa, umuntu uzi amahano ya jenoside yakorewe abatutsi bo mu Rwanda muri 1994 ntiyabura kwibaza impamvu umuntu nka Rudasingwa avuga amagambo nk’ayo yatangaje! Muri rusange, icyo umuntu yakwemeza, ni uko ahari yaba atekereza ko hari “inyungu” ya politiki yumva ko yabikuramo.

Icyo yirengagiza ni uko urupfu rwa Habyarimana atari rwo rwateye jenoside, kuko jenoside yari yarateguwe kandi yari yaranageragejwe kuva mbere, mu bwicanyi bunyuranye. None se Abagogwe cyangwa abandi batutsi bishwe mu Bugesera, mbere ya jenoside yo muri 1994, bazize iki kandi bishwe na nde? None se Interahamwe zatangiye gutozwa kwica abatutsi cyangwa zashakiwe kandi zihabwa ibikoresho ari uko Habyarimana apfuye? Ese ubundi Rudasingwa we na bagenzi be ko bari mu buhungiro, aremeza ko bari barahunze iki?

Biratangaje cyane kandi birababaje kumva umuntu wagize umwanya ukomeye mu buyobozi bw’igihugu avuga ko ibyo yakoraga, mbere yuko akurwa muri ubwo buyobozi, atabyemeraga!

Dr Sébastien GASANA

Sociologue

 
Posté par http://www.rwandaises.com