Iyi nkuru yanditswea na umuseke1 · Igitekerezo 1
Kuri uyu wa kabiri, zimwe mu mpunzi z’ Abanyarwanda ziba mu gihugu cya mu Camerooon zasuye urwibutso rwa Genoside yakorewe abatutsi ruri Gisozi ho mu Mugi wa Kigali.
Izo mpunzi z’ Abanyarwanda zasuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ruri ku Gisozi ubwo zahageraga zatemberejwe ibice bitandukanye by’urwibutso.
Bamwe muri izo mpunzi z’abanyarwanda bavuze ko bababajwe n‘ibyo baboneye mu rwibutso. Gusa bashimira intambwe babonye imaze guterwa nyuma ya Genoside.
Usibye gusura urwibutso, aba banyarwanda bahungiye muri Cameroun bakaba barageze mu tundi duce tw’igihugu ariho bavuga ko bahereye batangaza ko babona hari intambwe yatewe.
Aba banyarwanda babarizwa muri Cameroun bari kumwe n‘umukozi w’ishami ry’umuryango w’ abibumye ryita ku mpunzi UNHCR madame KOMGUERA Lienou Valerie waje abaherekeje.
Aime Christian Dushime, umwe muri abo banyarwanda yatangaje ko yavuye mu Rwanda akiri muto. Yavuzeko ibyo yiboneye birenz euko yabyumvaga.
Yagize ati : ‘’ibyo nabonyemo aha birenze ukwemera, ariko nanone nabonye u Rwanda ruteye imbere, nabonye ubuyobozi bubafasha abaturage gutera imbere byatumye numva nshaka kurushaho kuba umuyarwanda’’.
Domithile Niyitegeka, umwe mu mpunzi ziba muri Cameroon, nubwo yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bibabaje, yashimye ibimaze kugerwaho yabonye.
Yagize ati: ‘’ikintu cyambabaje byanyibukije ibyo twanyuzemo, byanyibukije ibyabaye, nabonye umwana wanganaga n’ uwanjye. (ҫa, m’a fait mal ) gusa icyo nzabwira abandi ni uko nabonye ko abantu mu Rwanda babana ntakibazo ,mu Rwanda ni amahoro’’
Umukozi muri Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza no gucyura impunzi, Gaspard Murekezi wari muri iki gikorwa, akaba avugako izi mpunzi zaje mu rwego rwo kwirebera uko u Rwanda rumeze no kujya kubwira abo basize icyo babonye mu rwego rwo kubashishikariza gutaha iwabo.
Benshi mu banyarwanda bahungiye hanze ngo bakaba babona amakuru y’impuha ababwira ko nta mahoro ari iwabo.
Izi mpunzi zaje kuwa gatandatu w’icyumweru gishize. Zikaba zaratemberejwe ibice bitandukanye by’ igihugu harimo: Kaminuza nkuru y’u Rwanda, Kaminuza y’i Kibungo (INATEK). Zasuye kandi uturere twa Ngoma, Nyaruguru, Bugesera ndetse n’aho zivuka.
Biteganijwe ko zisubirayo gutanga amakuru kuri bagenzi babo basigaye mu buhungiro.
Jonas MUHAWENIMANA.
UMUSEKE.COM
umuseke.com/2011/12/22/bamwe-mu-mpunzi-zabanyarwanda-baba-muri-cameroun-basuye-urwibutso-rwa-gisozi/
Posté par rwandanews