Yashyizweho ku rubuga na

Montreal – Kugeza kuri iyi tariki ya 20 Mutarama, Police y’umujyi wa Montreal ntirabasha kubonera irengero umukobwa w’umunyarwandakazi uba muri Canada, Clemence Umugwaneza.

Clemence Umugwaneza waburiwe irengero

Clemence Umugwaneza waburiwe irengero

Uyu mukobwa, 26, bwanyuma umuryango we umubona, hari tariki kuwa gatatu 11 Mutarama uyu mwaka, saa tatu z’ijoro ubwo yababwiraga ko agiye gutembere gato ngo afate akuka nkuko yari asanzwe abikora.

Uyu mukobwa utaragarutse kuva ubwo, umubyeyi we Redempta Umunezero, avuga ko umukobwa we nta kibazo yagiraga, nta kimenyetso cy’uko yakwiyahura, nta banzi yari afite aho, ndetse nta muhungu w’inshuti ye yari afite, bityo ko atumva icyatumye umwana we abura.

Clemence umaze icyumweru kirenga yarabuze, yabanaga na nyina na bashiki be batatu ahitwa Ahuntsic – Cartierville muri Montreal.

Police y’uyu mujyi yatangaje ko yabanje gushakisha mu ngo z’abatuye aho, ubu iri gukoresha imbwa kabuhariwe mu gushakisha ibyabuze. Ngo baragendagenda ku mugezi wa Prairies wo hafi aho bashakisha ikimenyetso cyabaganisha kuri Clemence ariko ntacyo barageraho.

Abantu bose bagiye babura babaga bafite ibintu bigaragara bibitera, ariko uyu we ni ibindi; baravuga umukobwa udafite byinshi inyuma ye, nta bitekerezo byo kwiyahura yagiraga, nta bibazo bikomeye by’ubuzima. Ntabwo byoroshye” ni ibyatangajwe na Anie Lemieux umuvugizi w’igipolisi cya Montreal

Uyu mukobwa wapimaga hafi ibiro 90 akagira 1.70m z’uburebure, yagiraga uburwayi bwo kubura amaraso gusa (Anemie). Akaba yarabuze yambaye ikoti ry’umukara rirerire n’ingofero.

Umubyeyi we avuga ko iki kibazo kiyongereye ku kuba yaratakaje se ubyara abana be mu byabereye mu Rwanda, aho batuye muri Ahuntsic – Cartierville i Montreal bakaba bahari kuva muri Nzeri 2010.

Kugeza ubu, bikaba bitaramenyekana niba akiri muzima cyangwa yarapfuye.

Redempta Umunezero, nyina wa Clemence arasaba ubufasha ngo umukobwa we aboneke

Redempta Umunezero, nyina wa Clemence arasaba ubufasha ngo umukobwa we aboneke

Ubwanditsi
UMUSEKE.COM

umuseke.com/2012/01/20/canada-clemence-umugwaneza-akomeje-kuburirwa-irengero-icyumweru-kirarenze/

Posté par rwandanews