Yanditswe na Olivier NTAGANZWA

 

Kuri uyu wa Gatatu, urukiko rukuru rwa Canada rwateye utwatsi icyifuzo cya« > « > Léon Mugesera cyo kuba atahita yoherezwa mu Rwanda, agahabwa igihe cyo kwisobanura mu nzego zibishinzwe.

Ibyo bivuze ko Léon Mugesera azakurwa muri Canada kuri uyu wa Kane akoherezwa mu Rwanda, aho agomba gukurikiranwa ku byaha byo gukangurira abantu kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nk’uko tubikesha Radio Canada, kuri uyu wa Mbere Me Johanne Doyon uburanira Mugesera yari yasabye urwo rukiko gukuraho icyemezo cyo kohereza Mugesera mu Rwanda kuko yashakaga igihe kirenzeho cyo gusaba ko icyo cyemezo cyaburizwamo burundu.

Me Doyon kandi yari yavuze ko uwo aburanira ashobora gukorerwa iyicarubozo aramutse yoherejwe mu Rwanda, ngo kuko atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho. Ikindi yavugaga ni uko ngo aramutse aje mu Rwanda atahabona ubutabera .

Ku rundi ruhande ariko, Minisiteri ishinzwe abinjira mu gihugu cya Canada itangaza ko yahawe icyizere na leta y’ u Rwanda, aho yemeye ko Mugesera azahabwa uburenganzira ku rubanza rutabera, akabasha kwihitiramo umwunganizi mu mategeko wigenga kandi agafungirwa muri gereza igendera ku mahame mpuzamahanga agenga amagereza.

Uko u Rwanda rwabyakiriye

Mu kiganiro na IGIHE.com, Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga yatangaje ko u Rwanda rwishimiye icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Canada ku kibazo cya Léon Mugesera kimaze imyaka irenga 16.

Ati “ Twabyishimiye ; n’ubwo icyemezo cyatinze, ariko habayeho kutarambirwa muri iyi myaka yose. »

Yasobanuye ko mu byatumye icyemezo nk’iki gitinda harimo za poropagande za bamwe bavugaga ko Mugesera n’abandi batagomba koherezwa mu Rwanda, ngo ariko ubu abanyamahanga batangiye kumva ko umuntu yakoherezwa mu Rwanda akahakura ubutabera.

Ku byerekeranye n’icyo u Rwanda ruzakora ubwo Mugesera azaba ahageze, Umushinjacyaha Mukuru Ngoga yasubije ati “ Azavanwa ku butaka bwa Canada kuri uyu wa Kane, nagera mu Rwanda twiteguye gukora ibiteganywa n’amategeko. Indi nshingano dufite ubu ni ukwerekana ko ibyo twemeye byerekeranye n’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu dushoboye kubyubahiriza.”

Ese ubundi Mugesera aregwa iki ?

Léon Mugesera akurikiranweho ibyaha byo kwigisha urwango no gushishikariza abantu gukorera Jenoside Abatutsi, nk’uko byumvikanye mu ijambo yavuze tariki 22 Ugushyingo 1992, ubwo yitaga Abatutsi ngo ni “inyenzi”, ndetse agira ati :”Mumenye ko uwo mutarakata ijosi ari we uzaribakata.”

Mugesera wahoze ari umuyobozi wungirije w’ ishyaka rya MRND mu cyari perefegitura ya Gisenyi aregwa kandi kuba yarahamagariye abantu kujugunya Abatutsi muri Nyabarongo, avuga ko ari ukubasubiza iwabo muri Ethiopia banyuze iy’ ubusamo.

 

www.igihe.com/spip.php?article20018

Posté par rwandanews