Mu kiganiro ngarukakwezi yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri,bafungiwe mu ngo zabo bafashwe bitewe no kutubahiriza amategeko abagenga, yongeraho ko ibindi Perezida Kagame yatangaje ko abasirikare bakuru bane bo mu ngabo z’u Rwanda bihuha bivugwa ntaho bishingiye.
Yasubizaga ku kibazo yabajijwe cy’abajenerali batatu na colonel umwe, aribo : Lt. Gen. Fred Ibingira, Brig. Gen. Richard Rutatina, Brig. Gen. Wilson Gumisiriza na Col. Dan Munyuza bakuwe ku mirimo yabo bafungirwa mu ngo zabo kuva kuya 17 Mutarama 2012.
Perezida Kagame avuga ko abasirikare bakuru bafungiwe mu ngo zabo bazira kutubahiriza amategeko ya gisirikare, aho bakoranye n’abaturage bazi ko ari uburyo bwo kubafasha kandi bitemewe.
Yongeyeho ati : “Ibyo biracyakurikiranwa, bizajya hanze nibimara kumenyekana.”
Avuga ko impuha zitandukanye zivugwa ntaho zishingiye, ko abashaka kumva ukuri babikora. Ati : “Ibijyanye n’izo mpuha mu Rwanda ntibishoboka.”
Ku itariki ya 18 Mutarama 2012, IGIHE.com yagiranye ikiganiro n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Joseph Nzabamwita, aho yavuze ko aba basirikare bafashwe bakekwaho kugira imyitwarire mibi (indiscipline), aho bakurikiranyweho gukorana ubucuruzi n’abasivile, bukorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kudeta ntishoboka mu Rwanda
Ibi Perezida Kagame yabivuze ubwo yari abajijwe ku gihuha kivuga ko bishoboka ko bariya basirikare bafunzwe baba barashatse gukora kudeta.
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko nta kudeta ishoboka mu Rwanda kuko Abanyarwanda batavugirwamo ubwabo.
Yagize ati : » Uko Abanyarwanda bitwaye mu matora ashize kandi igihugu cyari ku gitutu cy’amahanga ni ikimenyetso cyerekana ko ntawapfa kubatobanga. »
FDLR mu marembera
Abajijwe niba hari umunsi FDLR izarangira burundu, Perezida Kagame yavuze ko bishoboka kuko hagaragara ko igenda icika intege ahanini kubera ko bamwe barushaho gutaha kandi bakanabura bamwe mu bayobozi babo bakomeye.
Kagame yishimira kandi imikoranire myiza n’ibihugu byo mu karere mu rwego rwo kurangiza iki kibazo cya FDLR.
Kuba Mugesera yaragejejwe mu Rwanda ni byiza
Perezida Kagame avuga ko kuba Mugesera Leon yaroherejwe kuburanira mu Rwanda ari intambwe nziza kandi ko yizeye ko azaburanishwa mu buryo buzanogera buri wese.
Afurika igomba gukora cyane
Avuga ku kuba ibihugu by’u Burayi byivanga mu bibazo by’Afurika, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikeneye gukora cyane ngo ive aho iri uyu munsi.
Yavuze ko ingabo za NATO/OTAN zitari kugera ku byo zagezeho mu Libiya zitabifashijwe n’abaturage. Yongeyeho ko icyo buri wese asabwa ari ukwirinda gukora ibibi.
Ikibazo cy’imisoro ku butaka kigomba gusobanuka neza
Asobanura ikibazo cy’imisoro itangwa ku butaka, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa nawe wari witabiriye iki kiganiro yavuze ko amakosa yagaragaye ari gukosorwa kandi ko n’abantu bose bafite uburenganzira bwo kumenya neza ibyerekeye uko iyi misoro itangwa.
Mu bindi byabajijwe umukuru w’igihugu harimo kuba yajya yakira abaturage bakamubaza ibibazo mu buryo bwihariye. Aha Perezida Kagame yavuze ko yakira ibibazo byinshi by’abaturage aho byakirirwa mu biro biciye mu nyandiko.
Yagize ati : “Hari urujya n’uruza rw’abazana ibibazo ku biro, ahubwo ni ugushaka uburyo bitunganywa.”
IGIHE.com turakomeza kubakuriranira ibivugirwa muri iki kiganiro.
Foto : Urugwiro Village
http://www.igihe.com/spip.php?article20776
Posté par rwandanews