Yanditswe  na IGIHE.com

Perezida Paul Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu batumiwe mu nama mpuzamahanga y’iminsi 2 yateguwe n’Ikigega mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubuhinzi “IFAD’’, iziga ku buhinzi n’ihindagurika ry’ibihe izabera i Roma mu Butaliyani kuva tariki ya 22 Gashyantare 2012.

Urubuga www.ifad.org rwashyize ahagaragara iyi nkuru rwatangaje ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda hamwe n’umuherwe Bill Gates ari bamwe mu bayobozi bazwi cyane batumiwe gutanga ikiganiro muri iyo nama ku bijyanye n’ihindagurika ry’ibihe nka bimwe mu biteza ingaruka urwego rw’ubuhinzi.

Ingero zivugwa hano ni inkubi z’imiyaga ikomeye, izuba rikabije ritera amapfa, n’ukuzamuka kw’amazi yo mu nyanja bigira ingaruka zitari nziza ku bahinzi bo mu cyaro mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Iyo nama ibanziriza iy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere rirambye izabera mu gihugu cya Brazil mu mpera z’uyu mwaka wa 2012, izasuzuma uburyo iterambere ry’ubuhinzi ribangamirwa n’ihindagurika ry’ibihe.

Umuherwe Bill Gates uyobora umuryango Bill And Merinda Gates Foundation, biteganyijwe ko azatanga ikiganiro muri iyo nama, aho azatanga ibitekerezo ku byerekeranye n’akamaro k’urwego rw’ubuhinzi n’uburyo umusaruro w’ubuhinzi wafasha kugabanya ibibazo by’ubukene mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Mbere y’uko iyo nama mpuzamahanga itangizwa ku mugaragaro, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida w’ikigega mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubuhinzi, bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru, aho bazabasonurira icyakorwa mu guteza imbere abahinzi bato, hirindwa ingaruka zaterwa n’ihindagurika ry’ibihe ryadindiza ibikorwa byabo by’ubuhinzi.

Kuva mu mwaka wa 1981, Ikigega mpuzamahanga cyita ku buhinzi cyashoye akayabo k’amadorali y’Amerika agera kuri miliyoni 189.8 yibanda cyane cyane mu mishinga 14 ikorera mu cyaro, muri ayo madorali harimo inguzanyo igamije gufasha ahanini abaturage cyangwa amashyirahamwe aba afite imishinga yo kubateza imbere bakivana mu bukene vuba.

Hejuru ku ifoto : Perezida Kagame na Bill Gates

Inkuru dukesha Imvaho Nshya

www.igihe.com/spip.php?article21045

Posté par rwandanews