Imyaka itatu ishize abaNyuma y’imyaka 3 amazu yubakiwe abacitse ku icumu b’i Rulindo amaze gusenyukacitse ku icumu batishoboye mu Karere ka Rulindo batashye amazu bubakiwe n’Ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye FARG aya mazu yose uko ari 10 yatangiye gusenyuka.

Ubwo twageraga muri uyu mudugudu, inzu umuntu ahingukiraho igice cy’inyuma cyarahomotse cyose, uko uzamutse ku murongo w’aya mazu usanga amenshi yarasenyutse, andi ba nyirayo baragiye bongera bagahoma.

Umwe mu batuye uyu mudugudu utarashatse kwivuga izina yatangarije IGIHE.com ko n’ubwo FARG yabubakiye itigeze igira ubushake bwo gukurikirana ibikorwa by’iyubakwa ry’aya mazu.

Yagize ati : « Ntabwo FARG yafashe igikorwa cy’iyubakwa ry’aya mazu nk’icyayo kuko izi nzu ntabwo uwazubatse yabikoze bikurikije amategeko, nta nzu isenyukira imyaka itatu, yewe n’inzu y’urukwavu ntabwo isenyukira imyaka itatu. Baraduhangitse urebye uburyo aya mazu agwa uko bwije uko bukeye ubona byari nko kutwikiza »

Nyirabagina Budensiyana utuye muri uyu mudugudu avuga ko izi nzu uburyo zubatsemo butangaje, yagize ati : »Inzu iramutse iguye igice cyo hanze nta gitangaza kirimo kubera ko hanze hagera imvura ariko igitangaje cy’aya mazu n’uko no mu nzu imbere ujya kumva ukumva amatafari aramanutse akagwa, isaha n’isaha ishobora kukugwaho”

Isenyuka ry’aya mazu ntabwo ari iryavuba kubera ko n’Akarere ka Rulindo kabibonye kera kakaba karatangiye gufasha bamwe batishoboye gusana amazu yabo nkuko Justus Kangwagye, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo abitangaza yagize ati : »Ubusanzwe kariya gace kagira ubutaka bubi ariko n’ubwo bwaba bubi nta nzu yagasenyukiye imyaka itatu, rwiyemezamirimo wubatse ariya mazu turamuzi n’ubundi nta mikorere myiza agira”.

Ikigega kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye ndetse na Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside bakaba bazi ikibazo cy’aya mazu yubatswe mu buryo butanoze kubera ko kuya 28 Mutarama uyu mwaka, bemeje ko muri gahunda zo gufasha abacitse ku icumu hazaba igikorwa cyo gusana amazu yubakiwe abarokotse Jenoside batishoboye yatangiye kwangirika.

http://www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/nyuma-y-imyaka-3-amazu-yubakiwe-abacitse-ku-icumu-b-i-rulindo-amaze-gusenyuka.html

Posté par rwandanews