Ku wa 9 Werurwe 2012, abadepite bane bo mu gihugu cya Suwedi (Sweden) basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Uwari uyoboye iryo tsinda ry’abadepite, Lars- Arne Staxäng, yashimishijwe n’iterambere u Rwanda rugaragaza nyuma ya Jenoside  yakorewe abatutsi mu  1994.

Abo ba depite   bavuze ko ibyo u Rwanda rubikesha imiyoborere myiza rufite, Staxäng agira ati “ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda, ariko natunguwe no kubona uburyo rwiyubaka nkurikije amateka rufite cyane cyane ibihe rwanyuzemo bya Jenoside .”

Lars-Arne yaboneyeho kuvuga ko u Rwanda rukwiye kubera icyitegererezo ibindi bihugu byanyuze mu bihe by’intambara mu bijyanye no kwiyubaka cyane cyane mu mibanire no mu rwego rw’ubukungu ndetse n’ibikorwaremezo.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Rose Mukantabana, yabanyuriye muri make uko Inteko Ishinga Amategeko yo mu Rwanda ikora, uburyo Abanyarwanda bishyira hamwe mu guteza imbere igihugu haba mu rwego rw’ubukungu, ubuzima n’ibindi, yagize  ati “u Rwanda ruracyafite inzira ndende mu iterambere, kuko abarutuye bafite intego yo kurukura ku rutonde rw’ibihugu bikennye rukagera ku y’indi ntera, ari nayo mpamvu tubiharanira buri munsi duhuriza hamwe ibitekerezo n’imbaraga.”

Ikindi Depite Mukantabana yavuze ni uko mu bifasha Abanyarwanda kwiyubaka harimo no kuyoboka inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bibafasha kongera kumva ko badakwiye kugendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

(Foto/ C. Uwizeyimana)

Par Chantal Uwizeyimana

www.izuba.org.rw/index.php?issue=679&article=29712

Posté par rwandanews