Tariki ya 7 Mata uyu mwaka hazatangira icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 18 aho Radiyo na Televiziyo by’igihugu bizaba binyuzaho ibiganiro n’indirimbo bifasha Abanyarwanda kwibuka. Ibi byatangajwe na Jean de Dieu Mucyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside kuri uyu wa gatatu.  » Muri iki cyumweru nta muntu wemerewe gukoresha ubukwe, kandi abantu bose bagomba kuzirinda ibirori n’ibindi byose bisa nabyo » . Kuri gahunda y’icyo cyumweru hateganyijwe ko umunota wo kwibuka uzubahirizwa mu gihugu hose n’ibendera ry’igihugu rizururutswa mu rwego rwo guha icyubahiro abazize ubu bwicanyi bw’indengakamere bwo mu 1994. Urumuri rw’icyizere ruzakomeza kwaka kugera mu kwezi kwa Nyakanga biteganyijwe ko ruzacanwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside bagera ku 300 000. Ku nshuro ya 18 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi insanganyamatsiko ni  » Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi dukura isomo mu mateka yacu twubaka ejo hazaza heza ». Mu gihe Jenoside yabaga, Abatutsi barenga milliyoni imwe bishwe n’intagondwa zayoboraga igihugu n’ingabo zariho icyo gihe.

igihe.com/amakuru/mu-rwanda/abanyarwanda-barabasha-guha-agaciro-igihe-cyo-kwibuka.html

Posté par rwandanews