Ingabire Umuhoza Victoire Umuyobozi w’umutwe wa Politiki wa FDU-Inkingi , utarigeze wemerwa mu Rwanda, kuri uyu wa mbere yongeye kugezwa imbere y’Urukiko Rukuru, aho yagaragaje inyandiko yashyikirije Urukiko rw’Ikirenga asaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka.

Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bwavuze ko bwabonye amakuru kuri interineti ko Ingabire yandikiye Urukiko rw’Ikirenga arusaba guhindura Itegeko Nshinga mu ngingo ivuga ku ngenga bitekerezo, nkuko Ubushinjacyaha bwabisobanuye.

Ingabire yandikiye Urukiko rw’Ikirenga arusaba ko rwahindura Itegeko Nshinga ku ngingo zigera kuri enye zivuga ku ngenga bitekerezo ya jenoside.

Urukiko rwasabye Ingabire ndetse n’umwunganizi we Umwongereza Edwards ko batangariza Urukiko niba ibyo itangazamakuru ryavuze ari ukuri kugirango batazaruhira ubusa bamucira urubanza, nyamara nyuma Urukiko rw’Ikirenga rugahindura ibyemezo byafashwe n’Urukiko Rukuru kubera ko rurukuriye. Ingabire yavuze ko ibyo itangazamakuru rivuga ari ukuri ati : “Mfite uburenganzira bwo kuregera uwo nshaka”.

Ibi byateje impaka mu rubanza, nyuma y’umwiherero w’abacamanza bafashe umwanzuro ko urubanza ruzakomeza kuri uyu wa kabiri nyuma y’uko Ingabire agaragarije Urukiko kopi y’urwandiko yandikiye Urukiko rw’Ikirenga.

Ingabire ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba, gukurura amacakubiri, kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, kurema umutwe w’ingabo hagamijwe igitero cy’intambara ndetse n’ubwinjiracyaha bw’icyaha cyo kugirira nabi ubuyobozi akoresheje iterabwoba n’intambara. Aregwa hamwe n’abandi basirikare bane bahoze mu mutwe witwaje intwaro wa FDLR.

 

Ingabire n’abamwunganira

 

Ingabire n’umwunganizi we Umwongereza Edwards

Foto:IGIHE.com

www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/mu-rubanza-ingabire-arasaba-ko-itegeko-nshinga-rihinduka.html

Posté par rwandanews