Perezida Kagame azatanga ikiganiro kuwa gatatu mu Mujyi wa Washington, D.C., muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu muhango wo gusezera ku wahoze ari Visi Perezida wa Banki y’Isi, Dr. Obiageli « Oby » Ezekwesili, ku bw’uruhare rwe mu iterambere ry’umugabane w’Afurika.
Mu rugendo aherutse gukorera mu Rwanda muri 2010, ubwo yari Visi Perezida w’iyi banki, Dr. Obiageli « Oby » Ezekwesili yashimangiye ko iyi banki izakomeza gutera inkunga u Rwanda mu rugendo rurimo rw’iterambere ; yagize ati : “Mugomba kwizera ko Banki y’Isi izakomeza gukorana n’abaturage ndetse n’abayobozi b’u Rwanda.”
Ibikorwa bitandukanye mu Rwanda biterwa inkunga n’iyi banki ku isonga haza ibijyanye n’ingufu, ubuhinzi ndetse no gufasha abikorera.
Uyu muhango wo gusezera ku mugarararo uyu wahoze ari Visi Perezida wa Banki y’Isi wateguwe na Whitaker Group, Tony Elumelu Foundation na Wilson Centre.
Rosa Whitaker, Umuyobozi Mukuru wa Whitaker Group, yavuze ko uwo mugoroba ari uwo kumushimira ku ruhare rwe mu kuzamura umugabane w’Afurika, yagize ati : “Ni mu rwego rwo gushimira Dr. Oby ku bw’uruhare rwe bwite mu kuzana za gahunda zitandukanye zo gushyigikira Afurika.”
Mu rugendo kandi azagirira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Perezida Kagame biteganyijwe ko azahura n’abagize itsinda rya Atlantic Council rifite icyicaro i Washington, D.C.
Atlantic Council yashizwe mu 1961 igamije kuzamura ubuhahirane hagati y’imigabane no gusigasira umutekano mpuzamahanga.
Posté Par rwandaises.com