Perezida wa repubulika Paul Kagame aributsa abayobozi ko batagomba kujya bategereza ko igihugu gitungwa n’inkunga zituruka hanze kandi bakanagabanya guhora mu mahugurwa hanze y’igihugu atagira icyo ahindura mu mibereho y’umuryango nyarwanda.

Ibi yabivugiye mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro umwiherero wa cyenda ubera mu kigo cya gisirikare i Gako mu karere ka Bugesera kuri iki cyumweru.

Uyu mwiherero ufite insanganyamatsiko irebana no kongerera imbaraga iterambere rishingiye ku muturage.
Byinshi mu biganirwaho birarebana na gahunda zo kurwanya ubukene, banasuzumira hamwe ibyagezweho, ibitaragezweho, impamvu zabyo, n’aho urwanda rugana mu iterambere.

Perezida wa repubulika Paul Kagame avuga ko kugira ngo iterambere rigerweho bisaba ko abanyarwanda bihereye ku bayobozi bakwirinda gutungwa n’ibindi bihugu, anongeraho ariko ko ikibabaje ari uko hari bamwe mu bayobozi bumva gutungwa n’ibindi bihugu ari nta kibazo kibirimo. Aha Prezida wa republika yagize ati:« Nta na rimwe njya numva bimpaye amahoro kubona twebwe abanyarwanda twakwicara tugatungwa n’ubugiraneza bw’abandi bantu, n’ubwo nzi ko ibyo hari benshi batabizi cyangwa ugasanga ntacyo bibatwaye kuba bimeze bityo. Ni ibintu bibabaje, binababaje cyane gusanga akenshi icyo kibazo kiri mu bitwa abanyapolitiki cyangwa abanyacyubahiro».

Prezida Kagame yagarutse kandi ku birebana n’ikoreshwa ribi ry’amafaranga y’igihugu, aho usanga hari abayobozi bahora hanze y’igihugu mu mahugurwa, nyamara bagaruka ugasanga nta kintu gifatika gifasha umuryango nyarwanda guhindura imibereho. Yagize ati:« Aha rero niho mvugira nti iyaba kwari ukujya kwiga bya nyabyo no kumenya, ubu twakabaye twarateye intambwe igaragara, gusa ahakiri ikibazo ni ukumenya ngo ubwo bumenyi bukoreshwa bute mu guhindura umuryango nyarwanda».
Bimwe mu biganiro bitangirwa muri uyu mwiherero harimo ibirebana no gutanga serivisi inoze mu rwego rw’ubutabera, kwihangira imirimo bigamije iterambere, kongera imbaraga mu gushakisha icyakongera ingufu z’amashanyarazi, n’ibindi.

ETIENNE GATANAZI/BUGESERA

www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=5057

Posté par rwandanews