Ku nshuro ya 18 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ababa muri Afurika y’Epfo bagera kri 200, bibukiye mu mujyi wa Pretoria mu muhango wateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu.

Abitabiriye uyu muhango bari baturutse mu ntara ya Gauteng mu mujyi itandukanye nka Pretoria, Centurion, Midrand na Johannesburg, kandi bose bitwaje urumuri rw’icyizere ndetse banaririmba mbere y’uko berekwa filimi yiswe “Iseta : The story behind the road block”.

Iyi filimi ya Nick Hugues yerekana bimwe mu byabereye mu mihanda ya Kigali ubwo ubwicanyi bwatangiraga. Igaragaramo abishwe, abarokotse, abishe ndetse n’abatangabuhamya. ishingiye ku kuri kuko amashusho yafashe mu bihe bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kageruka Bonaventure wari uhagarariye Abacitsekwicumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko imibereho yabo igenda irushaho kuba myiza ko icyo ubu bimirije imbere ari ejo hazaza heza nyuma y’imyaka 18 babuze ababyeyi n’abavandimwe ndetse n’abandi barahungabanye.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega yashimangiye akamaro ko kwigira ku mateka ngo hubakwe ejo heza. Yibukije ko kwita ku barokotse n’abababariwe ndetse n’imiryango yabo ari ingenzi mu kubaka iterambere ry’igihugu.

Karega yashimangiye ko abashaka guhindura amateka ndetse n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi batazigera babigeraho na busa.

Muri iki gihe cy’Icyunamo, Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo irateganya ibiganiro bizabera mu mijyi nka Durban, Capetown, Pretoria na Johannesburg.

www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/abanyarwanda-bo-muri-afurika-y-epfo-nabo-bibutse-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi.html

Posté par rwandanews